Intego 17 z'iterambere rirambye ntabwo zizagerwaho muri 2030 nkuko byifuzwa

Mu gihe habura imyaka mike kugirango isi yose n’ibihugu bibe byaramaze gushyira mu bikorwa intego byiyemeje yo kuba byarageze ku byateganyijwe mu bijyanye na gahunda z'iterambere rirambye zizwi nka (SDGs), ishyirahamwe rihuza inzego z’ibanze n’umujyi wa Kigali (RALGA), rivuga ko kugeza ubu ibihugu bimaze kugera ku kigero cya 17% gusa bitewe n’inzitizi zitari zitezwe zagiye zibaho mu myaka yashize.

kwamamaza

Muri Nzeri 2015 nibwo umuryango w'abibumbye wemeje intego 17 z'iterambere rirambye (SDGs) bivugwa ko zizaba zaragezweho mu myaka 15, nyamara ariko kugeza ubu byamaze kugaragara ko izi ntego mu mwaka wa 2030 zitazaba zaragezweho nkuko byifuzwa.

Habimana Dominique, umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe rihuza inzego z’ibanze n’umujyi wa Kigali (Ralga), avuga ko mu gihe habura imyaka 6 gusa ubu isi igeze ku kigero cya 17% gusa, yanagarutse ku nzitizi zabiteye ndetse ko izo ngaruka zageze no mu Rwanda nk’ibindi bihugu byose.

Ati "ishyira mu bikorwa ry'intego z'iterambere rirambye ku rwego rw'isi ntabwo zihagaze neza, ubushakashatsi buheruka bwakozwe n'umuryango w'abibumbye bugaragaza ko ibipimo 17% nibyo biri mu murongo mwiza w'ishyira mu bikorwa mu gihe dusigaje imyaka mike kugera muri 2030 aho twagombye kuba twaramaze gushyira mu bikorwa ziriya ntego uko isi yaziyemeje".

Akomeza agira ati "harimo imbogamizi nyinshi, habayeho icyorezo cya covid cyasubije inyuma cyane urugendo rwo gushyira mu bikorwa ziriya ngamba ariko hakabaho n'ibindi bitandukanye birimo intambara zo hirya no hino, ibiciro, ibijyanye n'uburyo ibintu nkenerwa abaturage bakenera bibageraho ibyo byose byagiye bihungabanya gahunda yo gushyira mu bikorwa ziriya ntego, u Rwanda natwe ibyabaye ku rwego rw'isi ntabwo byabuze natwe kutugiraho ingaruka".               

Ibyo yabigarutseho ubwo Ralga yaganirizaga abuyobozi mu nzego z’ibanze baturutse mu turere twose tw’u Rwanda kuri iyi gahunda, abitabiriye bagaragaje ko ibyo bibateye impungenge kuko ari imbogamizi ku isi yose ariko ko biteguye guhangana nazo bashyira icyateza imbere umuturage icyo ari cyose ariko nabo bakumva ko iri terambere bagomba kurigiramo uruhare.

Jean Paul Birorimana umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu karere ka Ngororero ati "ikintu gikwiriye kongerwamo imbaraga ni ubufatanye, ubufatanye bwa leta, ubufatanye bw'abikorera, ubufatanye bw'abafatanyabikorwa b'akarere, amadini imiryango itayoborwa na leta ariko umuturage nawe ubwe akumva neza uruhare afite mu kwiteza imbere, nk'ubuyobozi dushyira imbaraga cyane cyane mu gufasha abaturage bacu kumenya neza uruhare bafite muri iki gikorwa ariko no kubafasha guhanga udushya, gukoresha ikoranabuhanga ryatuma twihutisha kugera kuri izi ntego".           

Mu ntego 17 z’iterambere rirambye zivuga ko muri 2030 hazaba haranduwe ubukene, inzara, abaturage bafite ubuzima bwiza n’imibereho myiza, uburezi bufite ireme, uburinganire n’ubwuzuzanye bwagezweho, bafite amazi meza n’isukura, bagerwaho n’amashanyarazi, iterambere ry’ubukungu, inganda, guhanga udushya n’ibikorwa remezo, ubusumbane bwaragabanyijwe, imijyi imeze neza, umusaruro wariyongereye n’ibindi bitandukanye.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Dec 12, 2024 - 09:27