
Ingufu kirimbuzi: Iran yashinje ibihugu by' Iburayi gutera umugongo amasezerano
Jul 21, 2025 - 11:08
Iran yongeye gushinja ibihugu by’u Burayi kuba intandaro yo gusenyuka kw’amasezerano y’ingenzi kuri Nikeleyeri yasinywe mu 2015.
kwamamaza
Ibi byatangajwe n'umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Iran, Esmaïl Baghaï, ku wa mbere, taliki 21 Nyakanga (07) 2025.
Yavuze ko ibihugu nk'u Bufaransa, u Bwongereza n’u Budage bitubahirije ibyo byiyemeje, bityo bigatiza umurindi ikibazo cy’ubwumvikane buke ku bijyanye n’ubushakashatsi bwa Iran kuri Nikeleyeri.
Baghaï yagize, ati: “Ibihugu by’i Burayi byagaragaje uburangare no kudashyira mu bikorwa inshingano byiyemeje mu masezerano ya 2015.”
Aya masezerano yari agamije kugabanya ubushobozi bwa Iran mu gukora intwaro za kirimbuzi, agasimbuzwa n’ihagarikwa ry’ibihano by’ubukungu iki gihugu cyafatiwe, ariko bigenda bizamo agatotsi nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyavuyemo mu mwaka w' 2018.
U Bufaransa, u Bwongereza n’u Budage, nabo bashinja Iran kutubahiriza ibyo yari yemeye, ndetse ibi bihugu birateganya kongera gushyiraho ibindi bihano by’Umuryango w’Abibumbye, nk’uko biteganywa n’aya masezerano igihe hari uruhande ruyarenzeho.
Ibi byatangajwe mbere y’inama iteganyijwe i Istanbul ku wa gatanu, aho impande zombi zitezweho kongera kuganira ku bijyanye n'ingufu kirimbuzi za Iran mu buryo bwa dipolomasi.
Nimugihe iki kibazo cy’ubwumvikane ku ngufu kirimbuzi (Nikeleyeri) kiri mu bikomeje guteza impagarara hagati ya Iran n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw'isi, mu gihe Isi ikomeje guhangayikishwa n’ingaruka z’ikoreshwa ry'izi ngufu ku mutekano n’amahoro.

@rfi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


