Guha intwaro zikomeye Ukraine, ntabwo bizahagarika ibitero by’Uburusiya. (Moscou)

Ibiro bya perezida w’uburusiya [Kremlin], kur’uyu wa gatatu byatangaje ko kuba Amerika yaha Ukraine intwaro zikomeye zirimo misile ziraswa mu ntera ndende ntacyo bizahindura ku bibera mu ntambara. Binavuga kandi ko uko bizagenda kose Uburusiya buzakomeza ibitero byabwo.

kwamamaza

Dmitri Peskov; umuvugizi w’ibiro bya Perezida, Kremlin, yatangaje ko itangwa rya misile ziraswa mu ntera ndende igera mu birometero  150 bizongera amakimbirane ndetse n’intambara ikajya ku rundi rwego rubi.

Ati: “byaba bisaba izindi mbaraga zisumbuye kuri twe, ariko ntabwo bizahindura ibyabaye, igikorwa kidasanzwe cya gisilikari kizakomeza.”

Hashize amezi menshi Ukraine isabye ibihugu by’Iburengerazuba kuyiha amagana y’imodoka z’intambara[ ibifaru] zikomeye kandi zigezweho, misile ziraswa mu birometero birenga 100 ndetse n’indege z’intambara kugira ngo irusheho guhangana n’ibitero by’Uburusiya ndetse yisubize ibice iki gihugu kimaze gutakaza, byafashwe n’ingabo z’Uburusiya.

Icyakora Perezida Joe Biden wa Amerika yaraye abwiye itangazamakuru ko ibyo azabiganirwaho na mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky.

Ukraine yavuze ko ikeneye misile ziraswa mu birometero birenga 100 kugira ngo isennye umurongo w’agateganyo w'abarusiya ndetse n’ububiko bw’amasasu bwabo, nk’inzira rukumbi yafasha leta ya Kiev gutsinda uru rugamba.

Icyakora ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi byanze guha Ukraine izo ntwaro, bivuga ko bitinya ko Uburusiya bushobora gushoza urundi rugamba[ kuri byo].

Ku rundi ruhande, nyuma y’ibiganiro, Abanyaburayi n’abanyamerika bemeye guha Ukraine imodoka z’intambara zikomeye kandi zigezweho[ ibifaru], nubwo umubare wazo ukiri hasi w’izo Kiev yasabye.

Uburusiya bushimangira ko uko gutanga izo ntwaro kw’Amerika n’Uburayi byerekana ko Uburengerazuba bwatangije intambara kuri Moscou.

@AFP.

 Feb 1, 2023 - 13:58