Leta ya Bagdad irashaka gushimangira umubano mwiza hamwe na Washington

Mohamed Chia al-Soudani; Minisitiri w’intebe wa Irak, yatangaje ko igihugu cye gishaka gushimangira no kongera umubano ifitanye na leta zunze ubumwe z’Amerika. Ibi yabitangaje kur’uyu wa kabiri, ubwo yakiraga minisitiri w’ingabo wa Amerika Lloyd Austin.

kwamamaza

Lloyd Austin ni umwe mu basilikari bariho Amerika ifite. Yagiriye uruzinduko muri Irak mugihe habura iminsi mike ngo huzure imyaka 20, ingabo ziyobowe na Amerika zigabye igitero muri iki gihugu, mu ntambara yo guhirika Perezida Saddam Hussein yo muri 2003.

Minisitiri w’intebe wa Irak yagaragaje ubushake guverinoma y’igihugu cye ifite mu rwego rwo gukomeza umubano mwiza n’ibihugu byo mu karere ndetse n’amahanga, nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bye.

 Uruzinduko rw'umuyobozi wa Pentagon ruje mbere y’imyaka makumyabiri y’igitero cy’Abanyamerika cyagabwe muri Werurwe (03) 2003 kandi gisiga gihiritse Saddam Hussein.

 Mar 7, 2023 - 13:38