Kayonza: Abarimu basiba akazi uko bishakiye, ubuke bwabo ni bimwe mu bikibangamiye ireme ry'uburezi

Mugihe Leta y'u Rwanda ishyize imbere kuzamura ireme ry'uburezi, Abayobozi b'ibigo by'amashuri bo mu karere ka Kayonza bagaragaza ko hakiri imbogamizi zishingiye ku barimu basiba akazi uko bishakiye ndetse no kubura kw'abarimu mu byumba by'amashuri guterwa n'abahagarika akazi bakigira gukora ibindi. Bavuga ko ibyo byose bigira ingaruka ku ireme ry'uburezi.

kwamamaza

Abayobozi bagaragaza ko bakora ibishoboka byose kugira ngo bazamure irime ry'uburezi ariko bikanga bikaba iby'ubusa kuko hari abarimu basiba akazi, bakora uko bishakiye. 

Bavuga ko ibyo bikoma mu nkokora ireme ry'uburezi ryifuzwa kuko uko gusiba akazi ku barimu bituma amasomo aba yaragenwe kuzahabwa abanyeshuri aba menshi, bakayatanga bihuta, maze abanyeshuri ntibafate kuko baba babihawe bihuta kandi bikababana byinshi.

Umwe mu bayobozi yagize ati:" iyo umwarimu atabonetse ku ishuli kandi umunyeshuli yitabiriye ya masaha agapfa ubusa kandi integanyanyigisho ihari, iminsi tuzigisha iba izwi, byanze bikunze aza yigisha ameze nkubica hejuru, ntabyinjiremo ngo abishimangire umunyeshuli abashe kubona bwa burezi bufite ireme."

Undi ati:" igihe udafite abarimu ntabwo wabasha kugera ku ntsinzi, ntabwo inshingano zawe uba uzujuje.  Kuko bisaba gukoresha imbaraga zinarenze ubushobozi bwawe, bityo bigatuma imitsindire itagenda neza."

Bavuga ko Ubugenzuzi bw'umurenge bukora uruhare rwabwo. Gusa bongeraho ko abayobozi bashinzwe igenzura baramutse bakurikirana byatuma abarimu bafasiba uko biboneye.

Umuyobozi w'akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, avuga ko ikibazo cy'abarimu bakigejejweho n'abayobozi b'ibigo by'amashuri ariko bemeranyijwe nabo gukaza ubugenzuzi buhuriweho n'inzego zitandukanye. Avuga ko bizakumira iyo ngeso ya bamwe mu barimu ibangamira imyigire y'abana.

Ati:" Hari cas zishobora kugaragara, zaho abarimu batitabiriye. Ibyo hari amabwiriza abigena ariko twasabye ubuyobozi gushyiraho imbaraga zigenzura ubwitabire bw'abanyeshuli ariko noneho n'ubwitabire bw'abarimu. Kuko umwarimu yabuze birumvikana ko bigira ingaruka ku munyeshuli."

" Ndetse tunemeranya cyane ku kugarura ubugenzuzi buhoraho."

Iruhande rw'ibi kandi,  banavuga ko hari n'amashuri afite abarimu badahagije. Bavuga ko biterwa n'uko hari abagiye ku bindi bigo ikizwi nka mitasiyo ndetse n'abandi biboneye akandi akazi, ubwo kwigisha bakabihagarika.

Nubwo bimeze bityo, ku bijyanye n'imitsindire mu bizamini bya Leta, umwaka ushize akarere ka Kayonza kagize abana batanu mu icumi ba mbere mu gihugu batsinze neza ibizamini bya Leta. Ibi bigaragaza hashyizwemo imbaraga umubare w'abatsinda wazamuka.

@ Djamali Habarurema/ Isango Star- Kayonza.

 May 12, 2025 - 13:54