Ingaruka z’intambara yo muri Goma mu karere

Impuguke muri politiki mpuzamahanga zivuga ko kuba M23 yarafashe Goma mu burasirazuba bwa DRC, ahari icyicaro cya kivu ya ruguru ari insinzi kuri uyu mutwe kuko ari inzira nziza yo kumvikanisha ikibazo cyabo. Ariko nanone  kuba byarateje ikibazo cy’umutekano muke haba ku ruhande rwa DRC, u Rwanda,  bishobora no kugira ingaruka mu karere ibi bihugu bihuriyeho.

kwamamaza

Umujyi wa Goma ni umujyi ukomeye utuwe n’abakongomani barenga miliyoni ebyiri ndetse ni wo cyicaro gikuru cya Kivu ya Ruguru.

Ismael Buchanan; inzobere muri politiki mpuzamahanga, yabwiye Isango Star ko “gufata kariya gace ntabwo byari byoroshye, ni ibintu byafashe umwanya ariko buri gihe intambara igira ingaruka zayo. Hari abantu benshi bahunze muri kariya gace baza mu Rwanda, habayeho kurasana, hari n’abaturage bahaguye ku ruhande rw’u Rwanda, hari amasasu yaguye kuri Rubavu, ubwo urumva uwo ni umutekano muke.”

“hari na Wazalendo bambutse umupaka bitabaza igihugu cy’u Rwanda, nabonye bamwe bagenda bavurwa ibikomere kuko bari bavuye ku rugamba. Ibyo byose birakwereka ku buryo u Rwanda …ibibazo by’umutekano muke mu mupaka, ibibazo by’impunzi n’abaturage bari bahunze hariya yemera igafasha ikabaha ubuhungiro: buriya ku rwego rw’ubukungu hari icyo bivuze.”

Avuga ko ingaruka zagutse zikagera no kwangiza za Ambassade z’ibihugu ndetse ko bishobora kubyara umutekano muke mu bihugu by’ibituranyi bya RD Congo.

Ati: “biragenda bibyara umutekano muke, bishobora kuba byabyara umutekano muke no mu bihugu by’abaturanyi. Nubwo barwana bagana ku mupaka wa Goma na Rubavu, uraza gutangazwa nuko byagiye bitera umutekano muke mu gihugu hose (RDC), mu bihugu by’abaturanyi, Ruto yahamagaje inama…na biriya ni umutekano muke.  Kuko niba bituma intambara iri hariya iraje inshinga abakuru b’ibihugu by’Africa bagatumiza inama ni uko baba babona ko bishobora kubyara ikintu gikomeye. Hari abasirikari bapfa, ubukungu bwa Congo n’u Rwanda bugiye kuhazaharira.”

 Naho ku ruhande rw’ u Rwanda, Buchanan avuga ko ari ikibazo gikomeye mu bukungu ndetse n’umutekano.

Ati: “Ku ruhande rw’ u Rwanda nk’igihugu ni ikibazo gikomeye cy’umutekano kuko hari gupfa abantu bari ku ruhande rwa Congo, hari impunzi ziri guhunga kandi nta yindi nzira zifite, nta bundi bubasha babona bwo guhungira ahandi kuko kariya ni agace navuga ko kari ahantu hafunganye. Inzira ihari yonyine ni uko baza bahungira mu Rwanda. Icyo nacyo ni umutekano muke ku gihugu cy’u Rwanda. Urumva hari hari impunzi zirenga ibihumbi 100 z’abakongomani, kuvura ibikomere by’abari hariya kuko ibyo nta hantu wabihungira.”

Kuba RD Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ndetse ingabo zayo zigahungira mu Rwanda ndetse zikitabwaho, Buchanan avuga ko “kubera ubuyobozi bwagiyeho muri Congo mucyo nakwita mu nyungu zabo bwite atari iz’abakongomani ni nayo mpamvu bakora biriya kugira ngo bahishe amafuti bakora. Ni ubuyobozi ubona ko ruswa yamunze, birakwereka imitekerereza abayobozi bamwe Africa ifite iteye gutya.”

Anavuga ko ikindi kibazo ari ibihugu by’ibituranyi bya RD Congo byemera kohereza ingabo kurwana mu gihugu bitabanje kumenya imizi y’ikibazo.

Ati: “Ikindi kibabaza ni ibihugu duturanye. (…) Wibaze aho igihugu gifata abantu kikabatwita, kikabarya kubera ko badafite ubwoko bumwe nabo nuko warangiza nk’umukuru w’igihugu ukohereza ingabo zawe bishobora kumarira iki aka gace dutuyemo kugira ngo amahoro aze, utitaye kureba ngo aho ikibazo kiri ni ikihe? Ntawanze ko imiryango n’ibihugu bitabarana, intambara irasenya ntiyubaka, abaza kuhababarira ni abaturage b’abakongomani. Ibyo rero biratera umutekano muke muri aka gace, birateza ikibazo gikomeye mu bihugu duturanye.”

 Jan 30, 2025 - 12:31