Inganda z'ibikorwamo made in Rwanda ziracyari nke

Mu gihe hari abakomeza kugaragaza igiciro cyo hejuru nk’imbogamizi zituma gahunda y’ibikorerwa imbere mu gihugu itagera ku kigero cyo hejuru, bamwe mu bacuruzi baragaragaza ko imbogamizi ikiri ku biciro baranguriraho ibikorwamo ibyo bikoresho kuko nabo babibona bihenze kuko bidaturuka mu Rwanda, bityo bagakora nabo bashaka inyungu.

kwamamaza

Made in Rwanda ni gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda igamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda kugirango ruzabe rwamaze kuba igihugu gifite ubukungu bugereranyije mu mwaka wa 2035 ndetse n’ubuhanitse mu mwaka wa 2050.

Kugeza ubu ariko hari bamwe bakinubira ibiciro by’ibikorerwa imbere mu gihugu bavuga ko biri ku giciro cyo hejuru, ababicuruza bakavuga ko biterwa n’ibyo bikorwamo kuko byo bidakorerwa mu Rwanda byakubitiraho imisoro bikazamura igiciro cy’ibyakozwemo.

Umwe ati "ibijyanye na made in Rwanda turebye ibikoresho by'ibanze ntabwo bikunda kuboneka mu Rwanda, ibikoresho bakoresha birahenda, kubona bagukoreye urukweto, urukweto kurukora birahenda, kugirango ibyo bintu byose bitunganywe igikoresho kigera ku isoko gihenze".       

Basaba ko hashyirwaho inganda zikora mwene ibyo bikoresho bikorwamo made in Rwanda cyagwa se umusoro kuri ibyo ukaba wagabanywa kugirango biboneke mu buryo bworoshye.

Undi ati "icyo twasaba leta yadufasha ibintu bya made in Rwanda ikabwira inganda zibikora cyangwa niba ari imisoro ihanitse y'iyo myenda bakabagabanyiriza imisoro kuri iyo myenda tukajya tubona made in Rwanda kuko n'ubundi u Rwanda rwiyemeje ko twiyambarira ibikorewe iwacu mu Rwanda bikaba byagabanuka".  

Undi ati "batugabanyiriza ku misoro n'inganda zikora made in Rwanda zikaba zakagurwa bakanabaha n'ubufasha abantu bakora made in Rwanda cyane ko bamaze kuba benshi bakabaha ubufasha kugirango natwe tubone ibyo bikoresho".

Fredy Mugabe umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’inganda muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, kuri iyi ngingo avuga ko koko gahunda yo kongera inganda ari kimwe mu bisubizo birambye kuri iki kibazo.

Ati "uko inganda zigenda zimara igihe niko zigenda ziga imikorere igezweho, gukora byinshi bituma igiciro kigabanuka".  

Made in Rwanda yatangiye ari ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu gukunda no gukoresha iby’iwabo, ndetse bigeze muri 2018, Guverinoma yemeje politiki yayo.

Hanyuma gahunda yo kongera ibyanya byahariwe inganda ni imwe mu zatekerejwe ngo ziyishyigikire nubwo kugeza ubu nibura 89% by’inganda ziri mu gihugu zose ziri mu byiciro by’into n’iziciriritse, ariko hari izo usanga zigihanganye n’ibibazo by’igishoro, ibikoresho nkenerwa, ubumenyi buke n’ibindi bibazo.

Nubwo hari icyo kibazo, ariko hari intambwe yatewe mu gushimangira umuco wo kwigira, kubaka ubukungu butajegajega no kugabanya umubare w’ibitumizwa mu mahanga by’umwihariko ibikorerwa mu nganda.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Aug 21, 2024 - 08:20