
Ingabo z'u Rwanda n'iza Tanzania basuzumye ibibazo bikigaragara ku mipaka ihuza ibihugu byombi
Mar 26, 2026 - 13:27
Abayobozi b’ingabo z'u Rwanda (RDF) n'iza Tanzania (TPDF) basuzumye ibibazo bikomeje kugaragara ku mipaka ihuza ibihugu byombi mu rwego rwo gukomeza umutekano ku mipaka no guteza imbere ubufatanye bwa gisirikare hagati y’ibihugu byombi. Ibi byaganiriweho mu nama ya 15 y’Abayobozi b’Ingabo z'ibihugu yateraniye mu ntara ya Karagwe.
kwamamaza
Iyi nama nama ya 15 y’abayobozi b' ingabo bakorera ku mipaka ihuza ibihugu byombi Tanzania ndetse n'u Rwanda yahuje abayobozi baturutse muri Diviziyo ya 5 y’Ingabo zirwanira ku butaka za RDF na Brigade ya 202 ya TPDF, bose bakorera ku mupaka uhuza u Rwanda na Tanzania, mu rwego rwo gukomeza umutekano ku mipaka no guteza imbere ubufatanye bwa gisirikare hagati y’ibihugu byombi.
Impande zombi zasuzumye intambwe imaze guterwa kuva ku nama iheruka yabereye mu Rwanda kuva ku ya 2 kugeza ku ya 4 Ukuboza (12) 2025, ndetse no kurebera hamwe ibibazo by’umutekano bikigaragara. Ibyo birimo ubucuruzi butemewe, ibiyobyabwenge, uburobyi butubahirije amategeko ku mazi yo ku mipaka y'ibi bihugu ndetse n’imyitwarire idakurikije amategeko y’abaturage.
Impande zombi zashyizeho ingamba nshya zirimo gusangira amakuru ku mutekano, gukora patoroyi zihuriweho, no gukangurira abaturage gukurikiza amategeko.

Iruhande rw'ibi, inama yagarutse ku kongera ibikorwa bya Civil-Military Cooperation (CIMIC) mu baturage batuye ku mipaka, gutegura imikino hagati y’ingabo z’ibihugu byombi, no gushyiraho uburyo bwemewe bwo kwambukiranya imipaka hagati ya Kibale (Kayonza, Rwanda) na Bweranyange (Karagwe, Tanzania).
Mu ijambo risoza, Brigadier General Kwiligwa wari uhagarariye ingabo za Tanzaniya yashimye ubufatanye bukomeye bw’ingabo z'ibihugu bombi, ashimangira ko gukomeza gukorana bizateza imbere amahoro, umutekano n’umwuga.
Ku rundi ruhande, Major General Karusisi; ukuriye Diviziyo ya 5 mu ngabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka (5th Infantry Division), yashimiye abagenzi babo ba Tanzania babakiye neza, yemeza ko ingamba zemejwe zizafasha mu gukomeza umutekano ku mupaka no gukaza ubufatanye mu bijyanye n'ingabo.


kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


