Ingabire Marie Immaculée yasabye ko abanyereza umutungo wa Leta badakwiye kwihanganirwa

Ingabire Marie Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi wa TI-Rwanda, asaba ko abanyereza umutungo wa Leta batagomba kwihanganirwa, kabone n’iyo baba bagaragaweho n'amakosa mu kazi. Avuga ko abo bagomba gukurwa mu kazi kuko abaturage baba babatakarije icyizere. Nimugihe Leta imaze kugaruza arenga miliyari 15 Frw yanyerejwe kuva mu 2013 kugeza 2025.

kwamamaza

Yagaragaje ko hari abagirwa abere n'inkiko kandi raporo y'umugenzuzi w'imari ya Leta igaragaza ko habayeho amakosa mu kazi  bityo nabo bakwiye gukurwa mu nshingano.

Ati" Ufashe raporo y'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta ni urugero! Ndabyemera kuko natwe tujya tuyisesengura! Hari caise ureba ugasanga harimo amakosa y'akazi, ntabwo harimo icyaha cyatuma akurikiranywa.  Ariko kuki ayo makosa akugaragaraho ukagumaho? Niwowe kamara? Wakagombye kuba wigiye ku ruhande, ukabisa abandi banyarwanda bakagerageza kuko abaturage twagutereye icyizere. Nubwo uguma wicaye hariya ntacyo byari bikumariye, nawe wakumva ko uhicaranye umugayo. Ariko hakwiye undi ubigufasha. Ibyo rero ntiturabibona."

Avuga ko atumva impamvu urukiko rugira umuntu umwere kandi yarafatanywe igihanga.

Ati:" Ngo umuntu yafunguwe ngo basanze nta cyaha afite! Bagatinyuka bakakubwira ngo urukiko rwasanze ari umwere. Njyewe nagufatanye igihanga! Wenda urukiko rwasanze ari umwere ku mpamvu runaka,  no mu nkiko harimo ruswa none urambwira ngo uwo urukiko rwasanze ari umwere ntibamukoraho? Bigufunga, biguca amande ariko nibagukure muri uwo murimo."

Ingabire yatangaje ibi mugihe Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko kuva mu 2013 kugeza 2025, imaze kugaruza amafaranga arenga miliyari 15 Frw yari yaranyerejwe n’abantu bayakoresheje mu nyungu zabo bwite.

 Sep 3, 2025 - 09:20