Indwara ya Hemophilia iri mu zihangayikishije inzego z'ubuzima mu Rwanda

Inzego z’ubuzima mu Rwanda ziravuga ko abanyarwanda bagomba kumenya ko indwara ya Hemophilia ari indwara ivurwa igakira mu gihe umuntu ayisuzumishije hakiri kare.

kwamamaza

Iyo ngo ni indwara iterwa n’ukutavura kw’amaraso mu gihe umuntu akomeretse cyangwa se yabazwe ariko ngo hari n’igihe umuntu ayivukana.

Murindabyuma Sylvestre umuvugizi wungirije w’ihuriro ry’abarwayi n’abarwaza ba hemophilia mu Rwanda nibyo agarukaho.

Yagize ati "hemophilia ni indwara yo kuba umuntu afite amaraso mu mubiri atavura mu gihe akomeretse afite ikibeteye cyangwa se akaba ari kuva mo imbere ku buryo butewe no guhungabana k'umubiri cyangwa se byizanye, uko kutavura ni ukubura poroteyine y'umuvuro y'amaraso". 

Ngo iyo inagira ibimenyetso byihariye birimo no kuva amaraso ubudahagarara aho ubifite agirwa inama yo kwihutira kwisuzumisha.

Murindabyuma yakomeje agira ati "ibyo bimenyetso birimo kuba umuntu ashobora kuva amaraso ntakame, ubusanzwe mu minota 5 umuntu akomeretse umuvuro w'amaraso uhita uza nyuma y'iminota itarenze 10 amaraso akaba arakamye, iyo umuntu avuye birenzeho bagomba kumwohereza kwa muganga,akaba ariwe usuzuma akamenya impamvu yaba yabiteye yabona bikabije akaba yamwohereza ku bitaro bikuru bya CHUK aho bafata amaraso bakayanyuza mu mashini bityo akamenyekana ko ari umurwayi cyangwa se atariwe".

Akomeza agira ati "Ibindi bimenyetso harimo gusanga abantu barabyimbye mu ngingo ugasanga hahindutse nk'intosho ukagirango ni igiti cy'inyundo,akageraho no gukocama cyane ingingo ku buryo hari n'abagera aho bagenda bicaye,ibyo nabyo biba ari ibimenyetso".   

Bamwe mu bayirwaje n’abayirwaye ariko bagezweho n’ubuvuzi baravuga ko bigoye gutahura uyirwaye ariko ngo iyo ubimenye biba byiza kuko iba itakiguhitanye.

Umwe mu bayirwaje yagize ati "umwana mukuru yaravaga cyane ku buryo naho yaryamaga yavaga ukaba wakibaza niba ari n'icyuma bamuteye nyuma mbyaye n'undi avuka ava ariko kubera numvaga nta hantu ho kubikurikiranira mfite nkabatunga mu rugo bakagira ibibazo byinshi, nyuma nibwo banyohereje muri CHUK basanga mfite ikibazo cya hemophilia bantumye abana banjye bose basanga bose barayifite".

Undi yagize ati "mu gihe imiti yari itaraboneka byabaga ari ibibazo nyuma twaje kujya kwa muganga tuhasanga imiti batubwira ko ariyo izajya idufasha twagiye tubona impinduka".

Nubwo bimeze bityo ariko inzego z’ubuzima mu Rwanda zitangaza ko kugeza ubu hari gukorwa ubukangurambaga binyuze mu bajyanama b’ubuzima hirya no hino mu gihugu kugirango abantu barusheho kuyisobanukirwa no kuyivuza, ku rwego rw’ubufasha bwa leta kuyivuza ari ubuntu , mu bisanzwe urushinge rumwe rwa doze umurwayi wa hemophilia aterwa rubarirwa muri miliyoni 2 z'amafaranga y'u Rwanda, kugirango akire akaba aterwa byibuze doze 6.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence Isango Star Kigali

 Dec 7, 2022 - 12:56