Ubudahangarwa bw'udukoko ku miti ivura amatungo, ingaruka zikomeye ku buzima bwa muntu 

Inzego zikomatanije mu buvuzi zivuga ko bimwe mu bikomeje kongera ibyago bituma indwara ziterwa n’udukoko zigira ubudahangarwa  ku miti yari isanzwe izivura harimo kuyikoresha uko  itagenwe, kuyiha amatungo utayandikiwe na baganga, ndetse no  kuyifata bitandukanye n’uko muganga yabigennye. Ibyo bituma udukoko tudapfa ariko twahumuriwe n’uwo muti, kuko iyo mikoreshereze ituma udukoko tugira ubudahangarwa kuri iyo miti.

kwamamaza

Ubworozi bw’amatungo ni igikorwa gikenera imiti cyane kugira ngo amatungo akure neza. Ariko imiti iyo ikoreshejwe cyane kandi nabi bituma udukoko ayo matungo afite twiremamo ubudahangarwa. Iyo utwo dukoko tugeze mu bantu dutera indwara zigoranye kuvura.

Imiti ikoreshwa mu kurinda ibihingwa nayo harimo ituma udukoko twiremamo ubudahangarwa, nk’uko bishimangirwa na Dr. GAHAMANYI Noel, ukuriye agashami gapima udukoko muri raboratwali muri RBC.

Yagize ati: “ turi dukoko, udutera indwara ku muntu, 70% cyangwa 80% ninatwo dutera indwara ku matungo. Hari utuba turi mu matungo tudatera indwara ariko twagera mu muntu tukaba twatera indwara. Batwita xonotics photogenes. Ubwo rero niba uhaye umuti ayo matungo, twa dukoko duhumurirwa na wa muti, tuzawumenyera.”

“Uko uriye inyama cyangwa ka gakoko kari mu mase cyangwa mu nyama nigatera indwara umuntu, wa muntu azaba afite agakoko kagize ubudahangarwa kuri wa muti. Ntibivuze ko kugira ubudahangarwa ari ukuba wafashe kuri wa muti, hoya! Birashoboka ko udukoko tukurimo twaba dufite ubudahangarwa ku muti kandi wa muti udasanzwe uwukoresha.”

“Kubera ko ka gakoko kagize ubudahangarwa ku matungo cyangwa no mu bidukikije. Ubwo rero ingaruka ni uko turiye inyama zifite udukoko twagize ubudahangarwa, natwe bishobora kuduha twa dukoko dufite ubudahangarwa, niba twafashe itungo nawe rikakwanduza, ubwo nawe ushobora kurwara kandi wafata imiti ntigire icyo ikumarira.”

Bamwe mu bita ku matungo umunsi ku munsi bo mu karere ka Kamonyi   umurenge wa Runda bagaragarije Isango Star uko bafasha amatungo  ndetse n’icyo bakora iyo yarwaye.

Umwe yagize ati: “turabanza tukivura twabona byanze tugahamagara veterineri. Ariko nyine veterineri ajya kuduha iyo miti yabanje kubaza ikibazo ihene zifite. Kubera ko natwe tuba dukemanga ingaruka nubwo tutatizi neza ariko ntabwo twapfa kuyirya ngo ni uko yapfuye cyangwa se ngo nuko tutazi izo ngaruka. Kubera ko yanywaga imiti, turabanza tukareka kuko iba yanyweye wa muti ntikire.”

Undi ati: ” iyo zifata wa muti zitarawumara arawubika kuko ntiwakwizera ko inka ejo n’ejo bundi zitazarwara! Urawubika kuburyo hatazabura n’iyindi yarwara.”

“ ihene iyo ubonye itangiye guhinduriza urwoya ufata umuti, ibinini baba bazanye ukabinomba warangiza ugashyira mu icupa nuko warangiza ukayifata mu kanywa ukayasamura ukayiha. Ntabwo wayiha umunsi umwe, ni iminsi ibiri.”

Dr. GAHAMANYI avuga ko iki kibazo cy’ubudahangarwa ku miti giteje inkeke ariko hari ikiri gukorwa.

Ati: “ ikibazo cy’ubudahangarwa ku miti ntabwo ari ku bantu gusa, no ku matungo no mu bidukikije. Ubwo rero harimo gukorana ku buryo icyo kibazo kigabanuka. Ubwo rero aho bigana, niba nta gihindutse, abantu bazakomeza bapfe bazize ubwo budahangarwa bw’udukoko ku miti. Ariko nta nubwo ari ikibazo cy’abantu bapfa, n’amatungo arapfa hanyuma n’ubukungu bukahagwa.”

“Ubwo rero aho bigana ni uko tugomba gufata ingamba kugira ngo tugabanye ubukana bw’ubwo budahangarwa bw’udukoko ku miti,  harimo kwigisha abantu, abo kwa muganga n’abaturage muri rusange.”

Ubushakashatsi bwinshi bwakozwe ku bantu ariko ubwakozwe ku matungo n’ibikorwa by’ubuhinzi buracyari bucye. Aha ni naho abahanga mu byubuvuzi  bukomatanije bavuga ko amatungo atapimwe neza usanga afite indwara z’inzoka, ibihaha n’indwara ya ruje ku ngurube bigatuma uwariye izo nyama na we yandura izo ndwara.

@KAYITESI Emilienne/ Isango Star-Kigali.

 Jan 15, 2024 - 15:52