Ikibazo cy’ibiciro bihanitse by’imboga n’imbuto ntibyoroheye abifuza guhangana n’imirire mibi.

Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali baravuga ko kuba batarya indyo yuzuye kenshi, ahanini usanga biterwa no kuba bimwe mu bigize indyo yuzuye [ birimo imbuto n’imboga] bidakunze kuboneka kuko biba bihenze ku isoko. Bavuga ko ibyo bituma batarya indyo yuzuye kandi ari ingenzi k’ubuzima bwa muntu mu guhangana n’ikibazo cy’indwara zitandura. Icyakora ubuyobozi bwa RBC bugaragaza ko buzi iby’iki kibazo ndetse hagiye kubaho gukorana kw’inzego zitandukanye kugira ngo bashakire hamwe umuti w’ikibazo.

kwamamaza

Ikibazo cy’imirire mibi itera ibibazo bitandukanye birimo nko kugwingira ndetse n’izindi ndwara zitandura cyahagurukiwe na Leta mu rwego rwo kurandura burundu imirire mibi mu bana ndetse no mu bakuze.

Umwana ahura n’imirire mibi igihe atabona intungamubiri zihagije kandi z’ingenzi mu mafunguro ye.

Ku ruhande rw’abaturage baganiriye n’Isango Star,  bavuze ko bazi akamaro ko kurya indyo yuzuye gusa bitewe n’uburyo usanga imboga n’imbuto zihenze ku masoko bituma bahitamo gukoresha ibirayi, ibijumba kuko ari byo bibahendukiye.

Umwe yagize ati: “Ikibazo cy’imbuto? Zirahenze rwose, abantu benshi bamaze kuzivaho uretse abafite amafaranga.”

Undi ati: “ imbuto turagenda tukazirangura Nyabugogo ariko ziba zihenze. Ubwo rero abantu bafite ubushobozi bukeya, ikintu cy’imbuto kiragura abantu b’abakire, twebwe nta bushobozi dufite bwo kurya imbuto. Nk’umwana mutoya iyo afite imibereho agomba kurya icyo kinyomoro, akarya inanasi ariko nta bushobozi.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, kibinyujije mw’ishami ryayo rishinzwe kurwanya indwara zitandura, kivuga ko bagiye gucyemura iki kibazo cy’imirire mibi, cyane cyane ku kibazo cy’imboga n’imbuto kuko mu bushakashatsi baherutse gukorwa basanze ziribwa ku kigero cyiri hasi, cyane cyane mu bice by’icyaro.

RBC inavuga ko nubwo mu mujyi wa Kigali hari imboga n’imbuto ariko ziri ku giciro gihanitse. Francois Uwinkindi; ukuriye ishami rishinzwe indwara zitandura muri RBC, avuga ko hagiye kubaho gukorana n’ibigo bitandukanye mu rwego rwo gushaka umuti w’ikibazo.

Ati: “kurya imbona n’imbuto biracyari hasi cyane! ubundi twakagombye kuba turya imboga n’imbuto buri munsi, ariko ntabwo birahagera ndetse n’ingano y’imbuto n’imboga turya biracyari hasi cyane. Twavuga ngo twigishe abantu ariko n’izo mbuto ziboneke. Murabizi ko ibiciro bitari hasi cyane.”

“ rero harimo gukorana n’inzego zitandukanye nka Minisiteri y’Ubuhinzi, Minisiteri y’Ubucuruzi… kugira ngo bya bintu tubwira abantu ngo tujye imboga n’imbuto nyinshi, binaboneke ku giciro navuga ko kitaremereye abantu.”

Ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda bugaragazako 38% bafite ikibazo cy'imirire mibi ikabije batarya imboga n’imbuto. Mu rwego rwo gukemura ku buryo burambye ikibazo cy'imirire, hashyizweho gahunda yo kuboneza imirire, ikazajya ikorwa mu Rwanda hose hifashishijwe abajyanama b'ubuzima muri buri mudugudu.

@Eric Kwizera/Isango Star-Kigali.

 Jul 10, 2023 - 10:21