Indwara baterwa n’ibiryo byo muri za Restaurant zituma bakemanga ubuziranenge bwabyo.

Abanyarwanda baraburirwa ku buziranenge bw’ibiribwa, cyane ko gufata ibyo kurya bitujuje ubuziranenge bigira ingaruka ku buzima bw’ubirya, nk’uko bitangazwa n’ ikigo cy’u Rwanda gitsura ubuziranenge. Nimugihe bamwe mu baturage bavuga ko hari indwara bakururirwa n’ibiryo byo buriro rusange [za restaurant].

kwamamaza

Bijyanye n’uko abantu bahugiye mu bushabitsi butandukanye, usanga abenshi batoroherwa no kujya gufatira amafunguro, cyane ayo ku manywa mu ngo zabo.  Usanga ibyo bituma biyambaza uburiro rusange burimo za hotel na za restaurents.

Ibyo bituma ikigo cy’u Rwanda gitsura ubuziranenge, RSB, gisaba abakora ubu bucuruzi bw’amafunguro kubungabunga ubuziranenge, nk’uko Jean bitangazwa na Bosco MULINDI, Ushinzwe ubuziranenge ku bicuruzwa muri RSB, cyane ko bidakozwe uko bigira ingaruka ku buzima.

Ati : « Mwagiye mubyumva ahantu henshi hatandukanye, aho abantu bafata amafunguro, bibe mu maresitora, amahoteli…hari aho abantu bagendaga bafata amafunguro akabagiraho ingaruka, akabatera uburwayi. Rimwe na rimwe ugasanga hari n’abayafashe bakagira ikibazo cyo kubura ubuzima. »

Mulindi avuga ko iki kibazo aricyo cyatumye RSB ku bufatanye n’izindi nzego bashyiraho amabwiriza y’ubuziranenge.

Ati : « rero impamvu RSB yashyize ingufu mu buziranenge bw’ibiribwa ni ukugira ngo izo ngaruka zose zirindwe zirimo izatuma umuntu abura ubuzima. (...) hashyizweho amabwirizwa y’ubuziranenge ndetse akageragezwa no gushishikarizwa abantu bose ngo bayakurikirane, ibyo bibazo byose duhuriramo nabyo bibashe gukemuka. »

Kuri Masai Didace; Ushinzwe ubugenzuzi bw’imari ndetse no gukurikirana ibipimo by’ubuziranenge bw’ibiribwa muri EPIC Hotel iherereye mu karere ka Nyagatare, ndetse iri muri hoteli 17 zifite ibyemezo by’ubuziranenge mpuzamahanga, avuga ko hakenewe umusanzu w’inzego z’ibanze mu gukora ubukangurambaga bugamije kubungabunga ubuziranenge bw’ibiribwa muri za hoteli, za restaurents, ndetse n’utubari.

Yagize ati: « inzego zibanze ni ugukomeza urwo rugendo rwo gushishikariza amahoteli cyangwa se abantu bafite aho bahuriye n’ibiribwa n’amafunguro kugira ngo barusheho kunoza isuku ndetse n’ubuziranenge bw’ibyo bahereza abakiliya babo. »

Ku rundi ruhande, hari abaturage bagaragarije Isango Star ko nta cyizere cy’ubuziranenge baba bafitiye ibyo barya muri za restaurent, ahubwo babifata kubw’amaburakindi.

Umwe yagize ati : « hari umwana twakoranaga hano ruguru yakundaga kurya muri resitora ihari noneho akaribwa munda buri gihe. Hari igihe urwara nk’inzoka. Hari igihe urya muri resitora, cyane cyane ziriya dodo zabo [imboga] baba batetse cyangwa isosi, ugasanga ugeze mu rugo urwaye diarrhe ! »

Undi ati : «  ugasanga inyama zo munda, iz’umubiri, iz’akabenzi, iz’inka zose bashyize muri frigo imwe ! »

«  ngo ajye gutora izo mboga ajyekuzoza ugasanga muby’ukuli na buriya bukoko buba burimo biragoranye ! ntabwo baronga inyama…ko hari ubwo inka ishobora gupfa nyamara nta muntu wayipimye nuko agahita agenda akagura za nyama zitapimwe akayibagisha. Cyangwa bariya bantu bagemura inyama, ashobora gupimisha inka imwe maze akabaga inka eshatu. Apime ahereze n’abandi baturage nuko ibyo byose bigatera indwara. »

« mbona umuntu wese ufatiye amafunguro muri resitora, ku kigero cya 30% niho biba byizewe. Njyewe aho nagiye nasanze bagira umwanda ! uretse n’imigati, n’andi mafunguro cyangwa inyama ugasanga ukimara gufungura utangiye nko gucibwamo. »

Aba baturage bavuga ko iki kibazo cyakemurwa no kuba hakwinjiramo ubuyobozi kugira ngo bugenzure uko amfunguro yateguwe, nubwo nabyo bisa n’ibidashoboka.

Kuva mu mwaka wa 2019, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge kimaze gukorana na Trade Mark Africa mu guhugura no gutanga ubujyanama ku bigo 65 byo mu ruhererekane nyongeragaciro bw’ibiribwa no mu mahoteli, ariko kugeza ubu za restaurent ntacyo zikorwaho mu gihe ari nazo zakira umubare munini w’abantu.

@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star.

 Jun 16, 2023 - 08:11