
Indorerezi zoherejwe n'imiryango mpuzamahanga zemeje ko amatora yabaye mu mucyo no mu bwisanzure
Jul 18, 2024 - 07:42
Indorerezi ziturutse mu miryango itandukanye u Rwanda ruhuriramo n’ibindi bihugu zashimye uko amatora yagenze mu Rwanda zihamya ko yabaye mu mucyo no mu bwisanzure.
kwamamaza
Kuri uyu wa gatatu, indorerezi zakurikiranye amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite ziturutse mu miryango itandukanye u Rwanda ruhuriramo n’ibindi bihugu, zashyize ahagaragara raporo ikubiyemo iby’ibanze zakusanyije byaranze aya matora.
Iyi raporo yemeza ko amatora mu Rwanda yabaye mu mucyo no mu bwisanzure nkuko uwahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri Kenya, David Maraga waje ahagarariye indorerezi zoherejwe n’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba abihamya akavuga ko aya matora aheruka mu Rwanda ari amwe mu yagenze neza yiboneye n’amaso ye.
Ati “amatora yari ateguye neza, yabaye mu mucyo no mu mahoro, nahamya ko aya matora ari amwe mu yari ateguye neza nigeze mbona, by’umwihariko ku munsi nyirizina w’amatora byari byiza cyane, kandi muri raporo yacu twabishyizemo, ndetse no muri raporo ya nyuma tugiye kubyishyiramo, byari biteguye neza cyane”.
“Twagiye tubona amatora abamo akavuyo mu bindi bihugu, akavuyo, urusaku yewe no ku munsi w’amatora, ibyo ntabyigeze biba hano mu Rwanda habe. Kandi abantu banjye bagiye bampa amakuru kuva ku ma site y’itora atandukanye hirya no hino mu gihugu, nta na hamwe habaye akavuyo kandi byari byiza.”
Uyu muyobozi avuga ko mu byakosorwa mu matora ataha ari iminsi micye igenerwa abiyamamarizaga kuyobora igihugu, akavuga ko bibaye byiza komisiyo y’amatora yajya itanga nibura iminsi 30 yo kwiyamamaza ibyatuma uwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika agera mu turere twose tugize u Rwanda uko natwo ari 30.
Ati “twasanze iminsi 22 ari yonyine itangwa kuwiyamamaza mu turere 30, ubutaha twasaba komisiyo y’igihugu y’amatora ko yajya itanga nibura iminsi 30 yo kwiyamamaza byazatuma abiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bashobora kwiyamamariza mu turere twose iko ari 30.”
Amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite yabaye kuwa 15 Nyakanga yakurikiwe n’indorerezi zirenga 1100 harimo abaturutse mu miryango mpuzamahanga, abahagarariye ibigo bishinzwe amatora, imiryango itari iya Leta, abahagarariye abagore, urubyiruko, abanyamakuru n’abandi.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


