
Indangamuntu-koranabuhanga: Umuturage ni we uzagena amakuru ye abonwa n'uyakeneye
Aug 8, 2025 - 10:44
U Rwanda rwatangiye gushyira mu bikorwa umushinga mushya w’indangamuntu y’ikoranabuhanga, uzaha umuturage uburenganzira busesuye bwo kugena uko amakuru ye bwite akoreshwa, igihe akoreshwa n’uyemerewe kuyageraho. Ibi bigamije kurinda umutekano w’ayo makuru no gutuma serivisi zitangwa neza igihe cyose, mu buryo bwihuse kandi bugezweho.
kwamamaza
Amakuru bwite y’umuntu ni ingenzi cyane ku buryo asaba uburinzi bwihariye kugira ngo atinjira mu biganza bibi. Ni yo mpamvu hifashishijwe ikoranabuhanga rihambaye mu kuyakusanya no kuyacunga.
Kugira ngo umuntu ashobore kugera kuri ayo makuru, agomba kubanza guhabwa uburenganzira binyuze muri sisitemu ya NIDA, kandi ayo makuru akanyura mu nzira zizewe. NIDA ibuga ko hari itsinda rishinzwe kuyacunga umunsi ku wundi.
Nk’uko bisobanurwa na Ndanyuzwe John, Umukozi wa NIDA ushinzwe Ububiko bw’Amakuru, unakirikirana bya hafi ishyirwamibikorwa ry'uyu ushinga, gusangiza amakuru y'umuntu bizajya bikorwa mu ibanga rikomeye.
Ati: “Amakuru bakenera muri banki aba atandukanye n’akenerwa mu kabari. Niba ugiye mu kabari bashaka kumenya niba baguha ibisindisha, uzabaha uburenganzira bwo kureba gusa niba wujuje ubukure. Sisitemu ihita yemerera uwo muntu ko imyaka igeze cyangwa itageze, atiriwe anabona imyaka yawe y’amavuko.”
Iyi ndangamuntu nshya izaba ifite uburyo butandukanye bwo kuyigendana, harimo ikarita isanzwe, QR code umuntu azabika muri telefoni cyangwa mudasobwa, ndetse na token (nimero izajya ikoreshwa mu kubona amakuru y’umuntu, ariko ifite nuimero itandukanye n'iy'indangamuntu).
Hazubakwa porogaramu ya telefoni izatuma umuturage ashobora gutanga uburenganzira ku buryo amakuru ye akoreshwa, kandi serivisi zitandukanye zizajya ziyageraho ari uko zemejwe na nyir’ayo makuru.

Indangamuntu nshya izafasha mu gutanga serivisi zihuse kandi zorohereza abaturage kuko amakuru yose azaba ahurijwe ahantu hamwe. Umuturage azabasha kwemeza amakuru ye atiriwe yitwaza inyandiko zindi zisanzwe zisabwa, bityo bikagabanya igihe, imvune n’amafaranga yatangwaga ajya gushaka serivisi mu bice bitandukanye.
Amakuru azabikwa kuri iyo ndangamuntu arimo ifoto y’amaso, ibikumwe by’intoki 10, ishusho y’imboni y’amaso, amazina, aho n’igihe yavukiye, amazina y’ababyeyi, nimero za telefone na Email ku bazifite. Ubusanzwe indangamuntu yari isanzwe ibika ifoto y’isura, umukono n’ibikumwe gusa, ariko kuri iyi nshya ibimenyetso biziyongera.
Abana bafite imyaka iri munsi ya 5 bazafotorwa mu maso gusa, ariko guhera ku myaka 5 kuzamuka bazafatwa ibimenyetso byose. Abari munsi y’imyaka 18 bazajya baherekezwa n’ababyeyi cyangwa ababarera.
Ku myaka 16, ibimenyetso bizavugururwa kugira ngo bihuze n’aho bageze. Abafite ubumuga bw’ingingo zizwi, sisitemu ikozwe mu buryo izafata gusa ibimenyetso by’ibice bafite.
Indangamuntu y’ikoranabuhanga izatangwa ku Banyarwanda bose ndetse no ku banyamahanga baba mu Rwanda barimo impunzi, abasaba ubuhungiro, abimukira, abana batoraguwe n’abadafite ubwenegihugu mu gihe bakeneye serivisi, ndetse n'abanyamahanga baza mu Rwanda by'igihe gito.
Uyu mushinga w’indangamuntu ni igice cy’umushinga mugari wa miliyari 200 Frw u Rwanda ruri gushyira mu bikorwa ku bufatanye na Banki y’Isi. Mu mwaka wa 2024/2025, wagenewe ingengo y’imari ya miliyari 5.4 Frw, naho muri 2025/2026 arongerwa agera kuri miliyari 12.2 Frw. Nimugihe ibikorwa byo kubaka sisitemu nshya bizatwara miliyari 40 Frw, byose bikazamara imyaka itatu.
Indangamuntu nshya izahindura byinshi mu itangwa rya serivisi, ishyira imbere uburenganzira bw’umuturage ku makuru ye, kandi ikazamura icyizere mu buryo amakuru ye acungwa kandi akoreshwa mo.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


