"Kuba umuyobozi w’abandi bitangirana no kwiyobora." Madam Fatimata.

Akenshi muri sosoyete usanga hari abantu bavuga ko kanaka yavukanye impano yo kuyobora abandi. Gusa ushobora kwibaza uti ese bitangirira hehe? Mu kiganiro Leadership d’impact gitambuka ku Isango TV mu rurimi rw’igifaransa cyagarutse ku bisabwa kugira ngo umuntu abashe kuba yakwiyobora ndetse no kuyobora bandi.

kwamamaza

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, hagarutse ku buryo umuntu yakwiyobora we ubwe[ Leadership en soi].

Madam Fatimata Agalher; umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga w’abagore ‘Women over Africa” wo muri Niger, yatangaje ko  kugira ngo umuntu ayobore abandi agomba kubanza kumenya kwiyobora, kuba afite ibitekerezo by’ingirakamaro byo kuyobora.

Ati: “ dufite itsinda ry’imbere, nimvuga itsinda ntiwumve iryo mu kazi cyangwa mu rugo. Itsinda ry’imbere ni iryo mu mubiri wacu, dufite ubwonko budufasha gutekereza n’umutima udufasha gushaka …ku bintu runaka kugira ngo tugere ku bundi buyobozi bw’imbere muri twe, kugira ngo tugere buri ubwo bufatanye. Iryo tsinda rigizwe n’ibice bigize umuntu ubwe. Kwiyobora tuba dukeneye indagagaciro, imyizerere, ibiranga umuntu ku giti cye no mu kazi. Navuga ngo kwiyobora ni ukwigirira icyizere muri urwo rwego kugira ube wowe.”

Ashimangira ko umuntu akwiye kubanza kwisobanukirwa, akigirira icyizere mbere yo kuyobora abandi.

Anavuga ko iyo umuntu ameze uko bimufasha guhangana muri we kugira ngo abashe kugera ku ntego ze mu kazi. Bimworohera kugira ubufatanye muri we bimwongerera imbaraga zo kugira impano yo guhangana n’ab’ibitsina byombi, uburyo bw’amarangamutima….

Ati: “Biragoye kubaka itsinda rishyize hamwe nta buyobozi bwiza buhari.”

Madam Fatimata ashimangira ko kumenya kwiyobora bitera imbaraga ubundi buyobozi muri rusange ndetse bugafasha ubwifitemo kugira ubushobozi bwo gushyira ku murongo ubuzima bwe mu bijyanye n’akazi, ubw’ubw’umuryango we kandi akabikora nta kibazo.

Ku rundi ruhande ariko, iyo urebye usanga umugore guhuza inshingano z’akazi [nk’umugore w’umuyobozi] usanga kamutwara amasaha menshi, agataha atinze, guhora mu nama z’akazi ndetse no gukora muri weekend…bishobora kumugora kubihuza n’ubuzima bw’umuryango we, bikaba byateza ibibazo, cyane iyo nta bunararibonye afite mu miyoborere.

Aha, Madam Fatimata avuga ko “iyo atarebye neza koko biteza ikibazo mu muryango kuko hari ibiba bitagenda neza.”

Ariko k’“uwifitemo kwiyobora nta ruhande apfa kwirengagiza, yaba mu bibazo by’umuryango cyangwa iby’akazi ke.”

Fatimata avuga ko umugore uyifitemo ahora ari maso ku mpande zose, akagerageza gushakira umwanya umuryango we no kuganira n’abawugize, kutagira icyo atesha agaciro…bikamugira umuyobozi mwiza. Avuga kandi ko nawe aba atagomba kwiburira umwanya wo kwitekerezaho.

Ku ruhande rw’abagore bakoresha ikoranabuhanga bakiri bake ugereranyine n’abagabo, mugihe usanga iryo koranabuhanga rikenewe cyane muri iki gihe isi yihuta mu iterambere, ariko nanone na ba bagore bake barikoresha usanga bibasirwa n’ababahohoterwa.

Avuga ko abagore bakwiye gushyira hamwe kuko kugeza ubu bataragira ubushobozi bwo gusangizanya ibyo bazi. Avuga ko bigoranye kubona itsinda ry’abagore bahugukiwe n’ibijyanye n’ikoranabuhanga basangizanya ubumenyi , ahubwo buri umwe aba yihugiyeho aho guhurira hamwe bagasangizanya ubunararibonye bwabo, gushyiraho amahuriro akomeye y’abagore afite imbaraga n’ibindi.

Avuga ko uko kudashyira hamwe guterwa no kuba abenshi baba bafite amashyari, n’ibindi bituma badashaka kumenya aho abandi bageze….

Madam Fatimata Agalher; umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga w’abagore ‘Women over Africa” wo muri Niger,  asanga abagore bakwiye kurenga ibyo, bakareka urwikekwe  ahubwo bagashyira hamwe mu kubaka ubumenyi bwatuma bahangana.

 Icyo wamenya ku kiganiro Leadership d’impact…

 Ubusanzwe ikiganiro Leadership d’impact  "Leadership Feminin" gitambuka buri wa gatatu, saa moya z’umugoroba kugeza saa mbiliku Isango TV, kigamije gufasha abumva ururimi rw’igifaransa by’umwihariko abagore n’abakobwa batuye mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse n’abo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba bikoresha uru rurimi, kungurana  ubumenyi butandukanye bugaruka ku buyobozi buzana impinduka.

Ni ikiganiro kandi kizajya cyitabirwa n’abagore bo mu nzego z’ubuyobozi, abikorera babashije gutera imbere, abagore b’abapirote, ndetse n’abandi bo mu bihugu bikoresha uru rurimi, baba mu karere ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba, bose bafite intambwe bagezeho kugira ngo basangize ubumenyi abandi.

 Mar 14, 2023 - 06:17