Burera: Umugabo ufite uburwayi bwo mu mutwe arasabirwa ubuvuzi kuko ari gusenya isoko rya Gahunga!

Abakorera mu isoko rya Gahunga n’abajya kurihahiramo barasabira ubuvuzi umugabo ufite uburwayi bwo mu mutwe uribamo kuko ari kurisenya ndetse akanakorera urugomo abarikoreramo. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bugiye gufatikanya n’aba baturage hagakusanywa amakuru y’uyu murwayi akajya kuvuzwa nk’uko bisanzwe bikorwa no kubandi.

kwamamaza

Abajya guhahira mur’ iri soko rya Gahunga riherereye mu murenge Gahunga, ho mu karere ka Burera, baravuga ko bahangayikishijwe n’ubuzima bw’umurwayi wo mu mutwe uribamo.

Bavuga ko ari gusenya iri soko ndetse  akanakorera urugomo abagiye kurihahiramo n’abarikoreramo, akabakubita ndetse akanamena ibicuruzwa.

Umwe yabwiye umunyamakuru w’Isango Star, ko “Yabanje guhanura imireko ya biriya bigega [byo mu isoko] byose arabisenya, noneho umunsi araza bya bigega arabipfumura byose nuko amazi yiroha mu baturage.”

Yongeraho  ko “ ubukurikiyeho ririya soko yararisenye pe, noneho ibyo banikagaho arabicana.”

 Undi ati: “Iyo byamufashe amenagura ibintu, akangiza isoko noneho yahura n’umuntu agakubita. Duhangayikishijwe nuko asenya isoko, n’uwo ahuye nawe agakubita, ndetse dufite ubwoba bw’uko ashobora no kuzica umuntu kandi ubuyobozi bukazatabara ari uko umunru yapfuye.”

 Aba baturage barasaba ko uyu mugabo yakwitabwaho akavurwa. Umwe ati: “Hari umugabo witwa Murasa aherutse kudihira aha! Uwo munsi yari yatwitse ibintu by’isoko. Yaramudishye, aramucoca pe!Twatabaje umuyobozi w’isoko, niwe wagiye kumuvuza…”

 Undi ati: “ Leta yakagombye kubafata ikabajyana mu kigo kivurirwamo abantu nkabo ndetse ikabashakira n’imiti kuko uwo muntu iyo yitaweho aravurwa agakira. Rwose baramurangaranye!”

Uwanyirigira M.Chantal; umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga ko ubusanzwe iyo ikibazo nk’iki cy’umurwayi wo mu mutwe kigaragaye, iyo umuryango w’umurwayi utishoboye Akarere kamuvuza.

Icyakora avuga ko  bagiye gufatikanya n’aba baturage gushaka amakuru kur’ uyu murwayi nuko agafashwa kuvuzwa.

 Ati: “iyo ari umuntu ufite ikibazo cyo mu mutwe wo mu muryango utishoboye bamujyana ku kigo nderabuzima bakamukurikirana. Iyo bibaye ngombwa bamuha Transfer kandi facture [inyemezabwishyu] yose yishyurwa n’Akarere. Wenda bashobora kuba batazi umurongo birimo cyangwa se batarabimenyesheje ubuyobozi. Dufatanyije n’ikigo nderabuzima, nibwo ahabwa serivise z’ubuvuzi.”

 “Iyo ku kigo nderabuzima babisuzumye bagasanga baramuha imiti ku ruhande rwabo, barabikora nabwo tukazishyura. Nanone byaba ngombwa ko bamujyana mu bitaro byisumbuye uko bigenda barabizi.”

 Ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe mu gice cy’intara y’amajyaruguru, impuguke mu buzimwa bwo mu mutwe zigaragaza ko kiri kugenda cyiyongera ugereranyije no mu myaka yabanje.

Gusa hari n’abagaragaza ko ugereranyije n’ubundi burwayi, ubwo mu mutwe bwo buri kugaragara cyane mu bice by’icyaro bitewe nuko imitekerereze ya mantu yagutse kuburyo kugira ngo muntu abeho bimusaba  gutekereza agendeye ku muduko w’isi ya none, ibyo bigashimangirwa nuko mu Rwanda,  abajya kwivuriza mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe biyongereyeho ibihumbi 22 mu mwaka w’2021/ 2022.

@ Emmanuel Bizimana/ Isango Star - Burera 

 Nov 17, 2022 - 14:33