Imyumvire, kutagira amakuru: zimwe mu mpamvu zituma igituntu kidacika.

Mu Rwanda haracyagaragara umubare munini w’abarwayi b’igituntu,akenshi biterwa no kutamenya amakuru kur’ iyi ndwara ndetse ni imyumvire ya bamwe nubwo bamwe mubakirwaye bavuga ko bafata imiti neza kandi byagiriye akamaro. Ni mugihe ikigo cyita ku buzima kivuga ko mu rwego rwo gufatanya n’isi kurandura iyi ndwara, begereje abarwayi service zo kuyivurira ku bigo nderabuzima kandi ku buntu.

kwamamaza

Abatuye isi bihaye intego y’uko kugera mu 2035 bazaba babashije kurandura burundu indwara y’igituntu. Nubwo bimeze bityo ariko, hirya no hino haracyagaragara umubare munini w’abandura iyi ndwara ndetse n’abo ihitana.

Gusa ubwo umunyamakuru w’Isango Star yageraga ku kigo nderabuzima cya Kabusunzu cyo mu mujyi wa Kigali, yahasanze abarwayi bavuga ko batari bazi ko barwaye igituntu ariko ko bafata imiti neza kandi iri kubagira akamaro.

Umwe yagize ati: “njyewe narakororaga cyane, najya mu musarani nkituma amaraso, napfuna ugasanga ikimwira kihejo amaraso ariko uko natangiye kunywa imiti byaragiye. Ubu ibyumweru bibiri birashije, meze neza.”

Undi ati: “mbere ntabwo namenye ibyo ari byo, ariko inkorora ikaba nyinshi noneho nza gutanga ikizamini nuko basanga ndwaye igituntu. Ubwo nahise ntangira imiti. Nari narananutse cyane, ubundi nari umuntu wari ugiye gupfa.”

Nubwo hagiye hashyirwaho ingamba zitandukanye zirimo gupima no gutanga ubuvuzi bw’indwara y’igituntu ku buntu, ntibyabujije ko buri mwaka mu Rwanda na ho hakigaragara umubare munini w’abacyandura.

Ibi ahanini biterwa n’imyumvire ikiri hasi ndetse bamwe bakaba bakiyitiranya n’amarozi, nk’uko bivugwa na Maiboni M.Louise; ushinzwe gukurikirana abarwayi b’igituntu ku kigo nderabuzima cya Kabusunzu.

Yagize ati: “Kera ntabwo abarwayi bumvaga neza igituntu, bumvaga ari indwara y’amarozi nubwo uyu munsi iyi myimvire igihari. Dufitemo [abarwayi b’igituntu] babanje kujya kwivuza mu binyarwanda, bafite indasago.”

“abarwayi batugoraho gatoya ni ab’I Kigali. Ntabwo biyumvishako barware igituntu, bumva ko abakirwara haba harimo n’ubwandu bwa virus itera sida.”

Mu Rwanda, imibare igaragaza ko abarwayi barenga ibihumbi bitanu aribo bafata imiti y’igituntu, bakayifatira ku bigo nderabuzima 534, nk’uko bivugwa na Dr. Byiringiro Rusisiro; ashinzwe agashami ko kurwanya igituntu mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC.

Icyakora avuga ko bafatanyihe n’isi, hari intego yo kurandura igituntu burundu.

Yagize ati: “byumvikane ko urwaye wese ari ikibazo kuko adashobora kuba yakora, mbese mu minsi ya mbere kuba yabasha gukora ndetse no kugira icyo yimarira. Byumvikane ko umubare wa 5538 ni umubare twavuga ko dukeneye ko twawugabanya ndetse n’igituntu tukabasha kukirandura mu gihugu cy’u Rwanda.”

“uwapimwe indwara y’igituntu akagisanganwa, ibyo agomba gukora ni ukubahiriza amabwiriza ahabwa na muganga, akubahiriza uko agomba kunywa imiti buri gitondo, akaza kwa muganga kugira ngo ayinywe cyangwa wa mujyanama w’ubuzima usanzwe ayimuha nawe akagira uwo mwete wo kugira ngo ajye kuwufata.”

Igituntu ni indwara iza mu 10 za mbere zica,  kur’ubu imibare igaragazwa ni ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima[OMS] igaragaza ko mu bantu 100 000, 56 muribo baba barwaye igituntu.  Ibi bikaba aribyo bishingirwaho ko isi yose yiha intego ko muri 2035 nta gituntu cyaba ki kiriho

 Mar 17, 2023 - 11:02