Gukoresha ibyiciro by’ubudehe mu gutanga servise ntibikiri ngombwa!

Musabyimana Jean Claude, MINALOC

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yashimangiye ko ibyiciro by’ubudehe bitazongera gukoreshwa muri servisi zihabwa abaturage. Impamvu y’iki cyemezo ishingiye ku kuba ibyiciro by'ubudehe byaracagamo ibice abantu , aho kubageza ku iterambere.

kwamamaza

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Claude Musabyana,  avuga ko izi mpinduka Ari zo zatumye iyi minisiteri idatangaza impinduka zabaye mu byiciro by'ubudehe.

Ati: “kumenyesha ko byahindutse no gufata umwanya wo kubisobanura n’ibindi n’ibindi…! Ibyo byose, niyo mpamvu turi gutegura ubukangurambaga bwo kuganira, ibyiciro by’ubudehe ubwabyo ntabwo tuzabyitaho umwanya munini cyane, kuko n’ubu byararangiye ariko ntabwo twigeze tubabwira ngo wowe uri icyiciro iki n’iki. Tujya no mu nama abaturage bakabitubaza ngo ‘ariko ibyiciro bizatangira gukora ryari? ‘ tukababwira ngo ‘ wowe ubwawe uzi uko umeze iwawe, icyo tugusaba ni uko ukora uko ushoboye uzamure imibereho yawe, icyo ukeneye ukivuge…bivuze ko ikintu ukeneye wakibona ubigizemo uruhare, noneho twumvikane ariko tutumvikanye kuko uri mu cyiciro iki n’iki!”

“Kuko twabonye ari bibi, buriya iyo utekereje, ntabwo nari mpari biba ariko ntekereza ko mu Rwanda n’ubwoko ariko bwagiye buza! Gushyira abantu mu byiciro ukavuga ngo wowe uri icyiciro iki n’iki, wowe uri iki…ehhh! Ni ibintu bibi cyane! kubwira umuntu ngo uri mur’iki cyiciro noneho akicara…kuko tujya tubona hari uwandika ibaruwa ngo ndi mu cyiciro cya mbere ukagira ngo byahindutse irangamuntu! Ibyo ntabwo bishoboka, hoya, hoya! Vuga ikibazo cyawe ariko icyo kumbwira icyiciro urimo byo ntabwo bindeba!"

"Tuvugane ikibazo ufite uko cyakemuka noneho nanjye ndagufasha iki kugira ngo ikibazo gikemuke. Niyo mpamvu ibyiciro kubaha feedback, n’amakuru duha abantu muri iyi graduation ni ukubabyira tuti twe ibyiciro turabifite, abaturage ibyiciro barimo turabizi, turi gukora ku buryo twafatanya kugira ngo aba bantu ubona bari mur’ ibi byiciro birimo ubukene bukabije babivemo. Noneho tukumvikana uko graduation twayiteguye kugira ngo buri wese agiremo uruhare, dufashe abo bantu bose babijyemo babikore. Ariko ibyiciro ntabwo tuzongera kubiha abantu ngo mur’iki , iki….”

Musabyimana Jean Claude; Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu kandi anavugako bari no gushaka uko gutanga servisi zisaba Mutuel de Sante nabyo byahindurwa.

Ati: “Hari na Servise turi kuganiraho, hari iyari yananiranye yari yasigaye ariko nayo igiye kurangira."

"Iya Mituweli niyo yari yarasigaye noneho ubona kubihindura bigoranye ariko mu minsi ishize twarumvikanye ko nabo bakwiye kujya muri iyo gahunda, bagahindura uburyo batanga mituweli, bagashyiraho ibigenderwaho kugira ngo umuntu afashwe gutanga mituweli bitabaye ngombwa ko bakubwira ngo ‘ugomba kutuzanira icyemezo cy’icyiciro urimo.’”

“ icyo kintu rwose kirangire, n’abantu bahindure n’imyumvire.”

 Feb 13, 2023 - 07:00