Musanze-Shingiro: Baribaza uko bashyingura uwishwe n’imbogo 2 zatorotse Pariki y’ibirunga.

Imbogo 2 zatorotse Pariki y’igihugu y’ibirunga zaraye zihitanye umuturage wo mu murenge wa Shingiro zinakomeretsa amatungo. Abaturage baribaza uho bakura ubushobozi kugira ngo bahabwe umurambo wa nyakwigendera uri mu buruhukiro by’ibitaro ndetse n’ubwo kumuherekeza. Icyakora Ubuyobozi bwa Parike y’igihugu y’ibirunga bufatanyije n’ikigega cy’ihariye cy’ingoboka ku mpanuka ziterwa n’ibinyabiziga bifite moteri bigendera ku butaka n’izikomoka ku nyamaswa buravuga ko byatewe nuko byabaye ari muri week-end ariko bagiye gufashwa ndetse bagahabwa n’impozamarira.

kwamamaza

Izi mbogo zatorotse pariki y’igihugu y’ibirunga zagenze ibirometero nibura bitanu kugira ngo zigere mu murenge wa Shingiro, mu Karere ka Musanze.

Bamwe mu bahatuye bagiye bahura nazo baganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star, maze umwe ati:“ numvishe ibidomoro [ibijerekani] ngo yeyeye! Nuko nti nyamara hariya hejuru ntabwo ari ubuhoro! Nuko mba mpengereje ku gasozi nti yebabaweee!.”

 Undi ati: “ kimwe cyari igishashi, ikindi ari igipfizi! Icyo bishe ni igipfizi noneho n’igishashi baciciye nko hepfo mu bigori. Dore zari ziryamye ku rusengero ruba hariya.”

Hejuru ku musozi mu rugo kwa kwigendera wahitanywe n’izi mbogo, bari mu marira yo kubura umukuru w’uyu muryango. Umufasha we n’umwuzukuru baravuga ko izi mbogo zombi zasanze uyu musaza yahira ubwatsi bw’inka, nuko imwe ikamusekura ikanamubyiniraho, naho indi ikajya gufata mu ijosi inka yo mu rugo rwo hakurya.

Umukecuru, yagize ati: “ namugezeho bamaze kumuterurira ku gitanda nuko aba arararamye ati mbese urikurira ngo nguhe iki? ubundi narigukuraho urupfu rwaje kunkuraho?!”

Umwuzukuru nawe ati: “yaje kumbwira ngo njye mu rugo itampitana nuko ari kwahira utwatsi twari nkaho, abantu bavugije induru nuko agiye kwegura umutwe iba yamugezeho ihita imukubita igihanga agwa hasi maze imubyiniraho.”

Ubwo hari hashize amasaha atatu Nyakwigendera ashizemo umwuka, abo mu rugo rwo batangiye kwibaza  uko bavana umurambo we ku bitaro ndetse n’ubushobozi bwo ku muherekeza.

Umwe mu baturanyi yagize ati: “ badufasha akaba yagera hano kandi murabona ko n’umuryango asize w’umukecuru, abana n’abuzukuru bakagira icyo badufasha! None murabona biragenda gute?”

Undi ati: “ kwibaza ngo ese hakorwa iki kugira ngo umurambo ube wagera hano? Icyakora icyakorwa kirahari kuko inyamaswa zifite ba nyirazo.”

 Nibakure Florence; umuyobozi w’ikigega cy’ihariye cy’ingoboka ku mpanuko ziterwa n’ibinyabiziga bifite moteri bigendera ku butaka, izikomoka ku nyamaswa, avuga ko ubusanzwe iki kigega kigoboka abantu bahuye n’ibyango nk’ibi biterwa n’inyamaswa zo muri parike. Gusa akavuga ko kuri iyi nshuro byatewe nuko byabaye ari muri week, ariko biteguye kubafasha byose.

 Nibakure, ati: “Urumva byabaye ari ku cyumweru, twabasabye nimero ya konti ariko kohereza bizakorwa mu gitondo kare kare kuburyo babasha gushyingura. kandi aho ari muro morgue [mu buruhukiro bw’ibitaro], ubundi akimara gukomereka twabwiye ibitaro bya Ruhengeli kuko dusanzwe dukorana, ngo ntibagire icyo bamwishyuza. “

Yongeraho ko “Harimo amafaranga ahabwa y’indishyi y’akababaro ahabwa umuryango, indishyi mbonezamusaruro nayo ihabwa umuryango ndetse hakaba  n’amafaranga yo gufasha gushyingura, n’amafaranga y’ingendo.”

Nubwo ubu bufasha buhabwa umuryango wagize ibyago, ariko ku rundi ruhande hari n’abavuga ko gutinda gufata umwanzuro wo kurasa izi nyamaswa ziba zinjiye mu bantu aribyo byongera ibyago byuko zishobora guhitana benshi nkuko byagenza muri Shingiro.

Umwe yagize ati: “ ndakubaza: none inyamaswa zaruta abantu? Kuki banze ko bayirasa? Iyo bemera bakayirasa kare, iba yarinze kuduhekura?”

Undi ati: “ umwanzuro ufatwa utinze noneho ibintu n’abantu bakaharenganira!”

Uwingeri Parosper; Umuyobozi w’a parike y’igihugu y’ibirunga, avuga ko impamvu y’uko gutinda kurasa izo mbogo byatewe nuko zari zasohotse Parike ndetse bikiyongeraho ko zari zinjiye mu baturage benshi kuburyo kuyirasa byari guteza ibibazo birenze ibyabaye.

Ati: “Zarasohotse cyane kandi hari abaturage benshi cyane. Kugira ngo rero bategure uburyo bazirasa kandi n’abaturage ari benshi bari mu kajagari bisaba kubanza guteguza abaturage, kubashyira ku ruhande rumwe, kuko ntabwo imbogo wayirasa isasu rimwe ngo riyice.”

Nyakwigendera wishwe n’imbogo ni umusaza ufite imyaka 60 warutuye mu murenge wa Shingiro, ho mu karere ka Musanze. Asize umugore n’abana umunani (8) harimo abashatse n’abatarashaka.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/kwgwJsw-sR4" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

  @Emmanuel Bizimana/ Isango star- Musanze.

 Sep 27, 2022 - 14:07