Gisagara-Save: Abatuye mu Kagali ka Rwanza bamaze umwaka batoga kubera kubura amazi!

Abatuye Akagari ka Rwanza baravuga ko bamaze igihe badafite amazi muriza robine bubakiwe bikaba biri kubatera umwanda ku buryo ngo hari n’abamaze umwaka umwe batoga. Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko butari buzi iki kibazo ariko bugiye kubikurikirana bigakemuka.

kwamamaza

Abaturage bavuga ko bagihabwa amazi biruhukije kuko bumvaga baruhutse kujya kuvoma kure , iyo mu mibande ariko bidateye kabiri bongera kugorwa no kubona amazi meza.

Aba baturage batuye i Save mu Kagali ga Rwanza bavuga ko byatewe n'uko za robine bari bahawe zahise zipfa.

Umwe yagize ati:" Nkanjye murebe uko nsa! mperuka kwiyuhagira igihe aya mazi yarahari! ndumva hashize nk'umwaka , kuko nayo mbonye nyaharira abana, kubera abana mfite, ndabareka bakoga njyewe ngakaraba mu maso gusa." 

" Ubu tuvoma epfo iriya ariko nabwo bitugoye kuko hari ubwo tuhasanga abantu benshi tukabura amazi [tukayarara]. Bitugiraho ingaruka kuko tubadufite umwanda, tutoga kandi Leta aribyo yatwemereye. None ubu nta mazi dufite, kuvoma mu kabarande biratubangamiye!"

Undi ati: " [Robine] yari ihari tuvoma nta kibazo ariko ubu hashize nk'umwaka tutavoma. Ko yari aya Leta tuvoma tukishyura...niba batarawukoze ni umwete muke bagize. Hari utwuma bakoreshaga batwaye ....Ubu se nkanjye w'umukecuru ntabwo nagera mu kabande! ni ukujyana nk'akajerekani, noneho n'abavoma ijerekani [nini] ntiboga kubera amazi make! Ubu nkanjye kuko nta mwana mfite mu rugo , hari ubwo binyobera nkarara ubusa!."

Ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara buvuga ko butari buzi iby'iki kibazo ariko bugiye kugikurikirana kigakemuka, bityo abaturage bakwiye kwihangana.

HABINEZA Jean Paul; Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, yagize ati: " Aya ni amakuru umpaye noneho tugiye kuyakurikirana . Ubwo umpaye amakuru baba bihanganye, bitarenze iminsi itatu tuzaba twabikurikiranye kandi amazi bayabonye, nta kibazo!" 

Za robine zidakora kugira ngo abaturage bazibyaze umusaruro , babifata nk'igihombo kuri bo ndetse no kuri Leta kuko nayo yayatanzeho amafaranga yari gukora n’ibindi bikorwa by'iterambere.

Kugeza ubu, aya mazi bakomeje  kuyumva mu magamboo, impamvu ikomeye ituma basaba ko bayahabwa nkuko byari mu igenamigambi.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Gisagara.

 Nov 30, 2022 - 16:38