Imyubakire yo mu mujyi wa Kigali ikomeje kugaragaramo ibyuho bya ruswa.

Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje ko mu myubakire mu Mujyi wa Kigali hakomeje kugaragaramo ibyuho bya ruswa kandi ko bidindiza imibereho n’iterambere ry’abaturage. Icyakora intege nke zigaragara mu nzego zibanze zagaragajwe nk'imwe mu mpamvu itiza umurindi ibyuho bya ruswa.

kwamamaza

Mu nama nyunguranabitekerezo yo ku wa 12 Nyakangaa (07)2023, yahuje abakozi bw'urwego rw'umuvunyi nabo mu nzego zibanze mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo gusuzuma amasezerano yo ku rwego rwa Afrika agamije ubufatanye mu gukumira ruswa, hanizihizwa imyaka 20 ishize agiyeho, urwego rw'imyubakire mu mujyi rwagaragajwe nk'urukomeje kugaragaramo ibyo byuho.

Nirere Madeleine; Umuvunyi Mukuru, yavuze ko ibibazo by’akarengane bishyikirizwa uru rwego byiganjemo iby’imitangire ya serivisi zishingiye ku butaka by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Ati :“Muri rusange ibibazo byinshi by’akarengane bitugezwaho ni ibijyanye n’amakimbirane ashingiye ku butaka. Mu Mujyi wa Kigali ibikunze kugarukwaho ni ibijyanye n’imyubakire. N’iyo ubajije abaturage barakubwira bati ‘iyo umukozi ushinzwe gutanga ibyangombwa byo kubaka akubwira ngo dosiye ‘ntiragaruka’ aba ashaka kwaka ruswa.”

Urugeni Martine; Umuyobozi ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage mu mujyi wa Kigali, yavuze ko "Nta wutaka atababaye. Niba abantu bakomeza kubivuga, tuvuze ko idahari twaba tubeshye ariko icy’ingenzi ni ukuvuga ngo harakorwa iki ngo irandurwe.”

Yavuze ko abagira uruhare mu gutanga ruswa ni na bo basubira inyuma bagataka ko ibarembeje.

Ati:" Dukome urusyo dukome n’ingasire; uwayitanze ni na we wagakwiye kugira uruhare rw’ibanze mu gutanga amakuru.”

Urujeni yanavuze ko iyi ruswa igaragarira mu bubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko bikagera n’aho inzu zabo zisenywa kandi bazitanzeho amafaranga.

Ati “Ntibikwiye ko inzu y’umuturage ikurwaho yarayishyizeho amafaranga; twagombye kumufasha kutayishyiraho.”

Intege nke z'inzego zibanze mu bitiza umurindi ruswa.

Angelo Semwaga; Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzuzi bw’Inzego z’Ibanze muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yavuze ko intege nke mu nzego z’ibanze na zo zibamo ibyuho bya ruswa.

Ati "Intege nke zirahari mu nzego z’ibanze; mu Karere, Umurenge n’Akagari. Mwibaze ko hari ubwo dufunga Akagari, Gitifu na SEDO bagiye kubera ko haje akazi kihutirwa."

Icyakora avuga ko hari gushakwa uburyo urwego rw'Akagari rwakongererwa imbaraga mu rwego rwo guhangana nazo.

ati: "Turi kureba ukuntu twakongera imbaraga ku Kagari. Iyo gahunda igeze kwa Minisitiri w’Intebe.Turabizi nka Minisiteri ko hariya hantu hari icyuho, izindi ntege nke ni izijyanye n’ubushobozi bw’abantu bamwe bari mu myanya itandukanye."

Ibi byagaragajwe mugihe isesengura ku bijyanye n’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze ryakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere (RGB) mu mwaka w' 2022, bwerekana ko bishimira serivisi bahabwa ku kigero cya 76,1% ariko ko serivisi z’ubutaka n’iz’imiturire ziri kuri 60,5%.

Naho Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Umuvunyi muri 2022, ku byuho bya ruswa mu nzego z’ibanze bwagaragaje ko intege nke ziri mu mitangire ya serivisi ziri mu bituma hatangwa ruswa ku kigero cya 48% ku Karere, 45% ku Murenge, 48% ku Kagari na 38% ku Mudugudu.

RGB igaragaza ko abaturage bishimira ibyo kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo ku kigereranyo cya 87,3% mu gihe mu ngamba zo kwihutisha iterambere NST1, hateganyijwe ko mu mwaka utaha w'2024 ruzaba rugeze kuri 92,5%.

 Jul 14, 2023 - 08:14