Hasabwe ko urwego rw'ubwishingizi bwakongererwa imbaraga nk'ibyafasha ababukoresha na ba nyir'ibigo

Sena y'u Rwanda yagaragaje ko hari ibikwiye gukorwa kugirango ibijyanye n'imishinga y'ubwishingizi mu Rwanda yongererwe ubushobozi n'ubumenyi, cyane cyane mu babarizwa muri icyo gice. Bavuga ko byafasha mu kugera ku mpamvu nyirizina ubwishingizi bwashiriweho igerweho kuko bigagaragara ko hakirimo imbogamizi haba ku bagana ibigo by'ubwishingizi ndetse na ba nyirabyo. Ni mu gihe komisiyo y'imari n'ubukungu muri Sena yasesenguye iyo raporo yemeza ko ubwishingizi bukwiye kongerwamo ingufu n'ubushobozi kugirango bugere kuri benshi kandi mu nzego z'imirimo zitandukanye.

kwamamaza

Ubwo inteko ishinga amategeko, umutwe wa Sena wasesenguraga raporo y'ibikorwa bya banki nkuru yigihugu BNR, yavuze ko kugeza ubu hashimwa intambwe imaze guterwa mu rwego rw'ubwishingizi mu Rwanda, cyane cyane nko mu buhinzi nubworozi.

Hon Senateri Mupenzi George yagize ati: " hari igitekerezo nari mfite kijyanye n'imitunganirize y'umurimo w'ubwishingizi, muri raporo zinyuranye twashimye ko guverinoma y'u Rwanda yashyize nkunganire mu bwishingizi bw'ubuhinzi n'ubworozi. Wenda nubwo bugomba gukomeza gushyirwamo ingufu, ariko nibura byarakozwe andi byatanze umusaruro ugaragara."

Anavuga ko inzego zose zareba icyakongerwamo kugira ngo ubu bwishingizi bugere kuri benshi.

Ati:" ariko nagiraga ngo mbaze ' ko tuziko mu bihugu byateye imbere ubwishingizi ari isoko byarira amafaranga ba nyiri kubikora, ikibazo mbona mu bwishingizi bwo mu Rwanda ni ikihe? Urajya hirya ugasanga abafata ubwishingizi barijujuta, haba ab'ibinyabiziga, ibiki...ni iki cyakorwa ngo ibyo bigo bavuga ko bikora ihomba bizakore byunguka noneho habe icyo bakuramo noneho habe gagnant gagnant? Kuko niba abantu bakora business bazahora bavuga ngo bakora bahomba. Mwaturebera icyo mwabitekerejeho kuko bihora bigaruka buri mwaka."

HON NKUSI JUVENAL; perezida wa komisiyo y'imari n'ubukungu muri sena, avuga ko urebye aho uru rwego rw'ubwishingizi rugeze mu Rwanda ari heza ariko hakiri ibibura kugura ngo rukomezame gutera intambwe.

Ati: " nibyo koko kuba igihugu cyacu cyarinjiye mu gutanga ubwishingizi u buhinzi n'ubworozi ni intambwe nini ikomeye. Ariko ntibiragera aho abantu bifuza uko ubwishingizi bugomba kugera kuri benshi. Ni ukuvuga ngo ni secteur iba ikenewe kwigwa neza , guha ingufu, kumva ko buri kintu cyose ugomba kuba assure, harya utaribwa ntarinda? Natwe tumenye ko ubwishingizi ari ngombwa. Ni ukwigisha abantu ko assurance ari ngombwa, ikenewe muri byinshi."

Yongeraho nyuma ibigo by'ubwishingizi byakongerwa ndetse bigatanga serivise zitandukanye.

Ati:" ibigo byiyongere kandi na za product batanga zitandukane. Ubundi wumvaga ngo assurance turimo turahomba riko noneho batangire ...twige neza. (...) uko ibigo by'ubwishingizi byatera imbere nibwo byagira uruhare mu iterambere ry'igihugu."

Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa ibigo byubwishingizi 17 bifite imari rusange ibarirwa muri miliyari 877, bingana nikigerereanyo cya 20% cyamafaranga atunzwe namabanki. 

@BERWA GAKUBA Prudence/ Isango Star- Kigali.

 Jul 22, 2024 - 07:44