Huye: Barashima kuba barakijijwe ababatezaga igihombo.

Abacururiza mu isoko ryo mu Irango barashima ubuvugizi bakorewe ku bacuruzaga mu kajagari bakabateza igihombo bakaba barahakuwe. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ari inshingano z’ubuyobozi kandi n’abaturage basabwa kubahiriza amabwiriza aba yarashyizweho.

kwamamaza

Muri Werurwe (03) 2023, nibwo abacururizaga ahimuriwe isoko ryo mu Irango [aho bakoreraga hazamurwe iry’igorofa] bagaragazaga ko babangamiwe no gutwarwa icyashara n’abari batarabyubahirije, ahubwo bagahitamo gucururiza nk’ibyabo mu muhanda.

Icyo gihe, umwe mu bacuruzi yagize ati: “abantu baje guhaha nimugoroba ntibashobora kurenga ku isoko ryo mu irango ngo aze hano…ubu hano hari isoko n’aha rirahari no hepfo mu Irango rirahari….”

Icyakora ubu bavuga ko hari itandukaniro kuko bashima itangazamakuru kubw’ ubuvugizi ryabakoreye.

Bavuga ko ubu iyo ugeze ahacurizaga abari bababangamiye ubona ko bahirukanywe, hagashyirwa ibyapa bibuza ushaka kuhacururiza, ndetse buri munota haba hagendagenda abareba ko byubahirizwa.

Umwe, yagize ati: “Twarishimye kuko ubu turacuruza ariko mbere ntabwo twacuruzaga kuko abavaga ku kazi bose bahitaga baruhukira hariya bakabahahira noneho twe tugategereza tugaheba, ntihagire uduhahira. Kandi namwe [itangazamakuru] turabashimira.”

Undi ati: “ Ntabwo twacuruzaga! Twabyakiriye neza kubera ko abayobozi bacu ntako batagize barikuraho bashyiraho n’ibyapa.”

Ange Sebutege; Umuyobozi w’Akarere ka Huye; wari wijeje abacuruzi gushyira mu bikorwa ibyufuza byabo, avuga ko zari inshingano z’ubuyobozi. Asaba abaturage kubahiriza amabwiriza aba yashyizweho.

Yagize ati: “ni inshingano, ariko duhora dushishikariza abaturage bacu gukora ibikurikije amabwiriza ndetse ukoze ibinyuranyije n’amabwiriza arabihanirwa. Iyo ari ubucuruzi bw’akajagari anahomba n’ibyo yacuruzaga.”

“nibyo dushishikariza abaturage ni ugukora ibikwiye no gukurikiza ibyo amabwiriza ateganya kuko nibyo babonamo inyungu. Naho ubundi iyo umuntu yakoze ibintu binyuranyije n’amabwiriza arabihanirwa kandi nk’urwego rw’ubuyobozi ni inshingano zo kubikurikirana.”

Mu Irango hari kubakwa isoko ry’igorofa, ubuyobozi buvuga ko ryitezweho igisubizo ku bwisanzure bw’abahacururiza, rikananoza serivisi zizajya zitangirwamo.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/RXMVncOh3Ls" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" allowfullscreen></iframe>

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Huye.

 May 8, 2023 - 14:07