Iburasirazuba: Urubyiruko ndetse n’abikorera barasaba isoko rihuza abashaka akazi n'abagatanga

Urubyiruko ndetse n’abikorera mu ntara y’Iburasirazuba bavuga ko muri iyi ntara hari imirimo ishobora guha akazi urubyiruko ariko nta soko rizwi rihari rihuza abashaka akazi n’abagatanga, bityo bagasaba ko ryashyirwaho kugirango igipimo cy’ubushomeri mu rubyiruko kigabanuke.

kwamamaza

Ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko gicyeneye imbaraga za buri rwego kugira ngo bugabanuke. Ni ikibazo gihangayikishije, ariko mu ntara y’Iburasirazuba bamwe mu bikorera ndetse n’urubyiruko bakavuga ko imirimo ihari ariko nta hantu abayishaka bayibonera byoroshye nk’isoko rihuza abafite akazi n’abagashaka, usibye umuntu kuba yakarangira undi, nabwo bigira izindi ngaruka.

Aha niho bahera basaba ko iryo soko ryashyirwaho kugira ngo abashaka akazi n’abagatanga bahahurire bafashanye ariko bagasaba bamwe mu rubyiruko kujya babona akazi bakirinda guhuzagurika maze bakakarambaho kuko byongera uburambe.

Umwe yagize ati “kumenya amakuru y’akazi kaboneka mu bikorera uba usanga bigoye cyane uretse kuba waba ufite nk’umuntu uzi amakuru y’ahantu bashaka umukozi, imbogamizi zirimo kuko urebye nk’umuntu wakugiriye muri iyo gahunda haba hari igiciro bagusaba, numva bashyiraho urubuga abikorera bahuriraho”.

Umwe muri ba rwiyemezamirimo yagize ati “urubyiruko rwacu hari abakora ariko harimo umubare munini w’abajagaraye badafite intego, ugasanga ibintu byose ashaka kubihuza, urubyiruko rukwiye kugira ahantu rwigishirizwa rukamenya ibibazo igihugu gifite bagakora imishinga isubiza bya bibazo bihari, ukora nawe akeneye kugaragaza aho akorera”.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude avuga ko umuti wo kurandura ubushomeri mu rubyiruko ari ubufatanye bwa buri muntu ariko agasaba urubyiruko kwihugura mu gukora imirimo runaka. Ku by’isoko rihuza abashaka akazi n’abagatanga mu ntara y’Iburasirazuba, asaba ubuyobozi bw’intara gufatanya n’abikorera bakarishyiraho kuko rizafasha benshi.

Yagize ati “hari ibigo bigenda bishyiraho uburyo bwo guhuza abakozi n’abakoresha, mu mujyi wa Kigali birakorwa, twanifuje ko muri iyi ntara naho byatangira bigizwemo uruhare n’abikorera ndetse n’ubuyobozi bwaho, bizongera amahirwe, abantu bose bakoranye ibintu by’ubushomeri byagabanuka mu gihugu”.

Nk’uko bigaragazwa n’ibarura rusange rya 2022, Intara y’Iburasirazuba ituwe n’abantu miliyoni 3,563,145. Muri abo batuye mu ntara y’Iburasirazuba, urubyiruko rudafite akazi rungana na 19.1%.

Kuba muri iyi ntara hakorerwa ubuhinzi n’ubworozi cyane, Abikorere barasabwa gushora imari muri ibyo bice, kugira ngo urubyiruko ruzabonemo akazi mu rwego rwo kugabanya ubushomeri. 

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Iburasirazuba

 Jun 14, 2023 - 09:56