
Nyamagabe: Gukorana n'ibigo by'imari byatumye bahindura imikorere
Apr 21, 2025 - 16:53
Abaturage baravuga ko kuva batangira gukorana na Umurenge SACCO, byafashije binabatoza umuco wo kuzigama, bagera ku ntego bihaye bitandukanye na mbere.
kwamamaza
Nyamagabe ni Akarere gatuwe n'abaturage batunzwe n'ubuhinzi, cyane cyane ubw'ibirayi, ikawa n'ubw'amashyamba. Iyo uhageze, usanga baba bafite n'intego zo kubigeraho bagamije kwiteza imbere.
Abafashe iya mbere bagakorana na Cooperative z'Umurenge SACCO barimo abageze mu z'abukuru bahabwa amafaranga y'ingoboka, bahamya ko byabafashije kugera ku ntego, bitewe n'uko mbere iyo babaga bafite amafaranga i Muhira, bayakoresha icyo batateganyije.
Umwe yagize ati:" naracuruzaga ngera naho ndangura n'amatungo nkorora, n'ubu niko kazi ariko ndacuruza. Maze kugura amashyamba...mu mudugudu wacu wa Baro, ndi nk'uwa gatatu mu bantu bamaze kugira ikawa nyinshi, mfite ibiti ibihumbi 2 by'ikawa kandi byose mbikesha SACCO."
Undi ati:" nabashije gukuramo agapimo k'ikawa 120, kuruta yuko nari kuyafata nkayatera inyoni umunsi umwe."
" Amafaranga uyafite mu ntoki cyangwa uyafite mu rugo usanga ugiye kugura ibintu utatwganyije ugasanga ya mafatanga apfuye ubusa."
Umucungamutungo wa SACCO y'Umurenge wa KAMEGERI, HABINEZA Jean Paul, avuga ko kuba abaturage bo mu bice by'icyaro bamaze kumenyera gukorana n'ibigo by'imari, byazamuye ishoramari, ndetse n'itermbere rirushaho kwihuta.
Ati:" Mu bice by'icyaro bakunze gukora ubuhinzi n'ubworozi, hari n'abakora boutique n'ubucuruzi buciriritse. Abaturage tubaha amafaranga bakayagarura."
Imirenge yose uko ari 17 igize akarere ka Nyamagabe ifite Umurenge SACCO. Ubuyobozi bukomeza gushishikariza abaturage kurushaho kugira umuco wo kuzigama. Buvuga ko byafasha mu rugamba rwo kurwanya ubukene, bagakora imishiga mito ibyara inyungu, maze bakihuta mu iterambere.
@RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star-Nyamagabe.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


