Huye:Barasaba ko amateka y’ ikibuye cya Shari yabungwabungwa

Abaturiye ikibuye cya Shari barasaba ko amateka yacyo yabungabungwa ndetse bakajya babona 10% by'amafaranga y'aba mukerarugendo bagisura nk'uko bikorwa ku bandi baturiye ahakorerwa ubukerarugendo. Inteko y'Umuco iravuga ko mu bufatanye n'izindi nzego bafite gahunda yo kuhatunganya.

kwamamaza

Ubusanzwe ikibuye cya shari giherereye mu rugabano rw'Akarere ka Huye mu Murenge wa Mukura n'aka Nyaruguru mu Murenge wa Ngera, ku muhanda wa kaburimbo Huye-Akanyaru.

Abahatuye bavuga ko gifitanye amateka n'Umwami Ruganzu Ndori. Ndetse ko hari inzoka y'Uruziramire yari yarabujije amahwemo abaturage, aho yabaryaga, ikarya amatungo, ikangiza imyaka yabo, ikanababuza kujya gutura amaturo Ruganzu. Ngo Umwami Ruganzu abimenye yagiye kuruhiga nuko rurengera mu mwobo, nawe apfundikizaho ibuye, ari ryo Kibuye cya Shari.

Ubwo baganiraga n’Isango Star, Umuturage yagize ati: “bavuga ko ari umwami wafashe akabuye k’akabuyenge nuko inzoka yinjiye muri uwo mwobo. Icyo kibuye kirimo ngo ni akabuyenge yatayemo nuko karakura kuburyo kingana gutya. Uko nabyirutse mbona iki kibuye kirakura kuko twazaga gutora inkwi turi abana tukanacyurira ariko uko cyari kimeze muri icyo gihe ntabwo ariko kimeze.”

Umukecuru nawe uhaturiye ati: “nahageze muri 1976 nuko nsanga iki kibuye ari uku kingana ariko nakireba nkabona kirakura. Noneho bakatwerekaga imbere z’uwo mwami, ibibuguzo, intebe yicaragaho na n’ubu biracyahashushanyije. Kuba rikura rikangana uku, twe tubona ko ari igitangaza.”

Abaturage bavuga ko amateka y'iki kibuye cya Shari akwiye kukigira ahantu Ndangamurage hajya hasurwa n'abakerarugendo, nuko leta ikajya ibagenera 10% ava mu kuhasura nkuko bikorwa ku bandi baturiye ahakorerwa ubukerarugendo.

Umukecuru ati:”nta kamaro tubona kitumariye kuko n’abaza kukireho ntawe ugira icyo aduha.”

Mugenzi we umwe nawe ati: “...aha hantu yahubakira nuko uje kukireba akagira ikintu asiga, noneho na wawundi wakirinda akabona ubugari bw’umwana, hamwe na wawundi wamuyoboye akamusigira n’ijana.”  

NTURO Chaste; Umukozi mu Nteko y'Umuco ushinzwe kubungabunga no guteza imbere ahantu ndangamurage, avuga ko bafite gahunda yo kuhantunga.

Ati: “ikiri gukora ni uku kuhamenyekanisha no kongera kuhagaragaza hanyuma hagazagenda hafatirwa umwanzuro urebana nuko gukomeza kuhabungabunga. Uko kuhabngabunga si inteko y’umuco ibikoraho gusa, ahubwo harimo no gukorana n’inzego zibanze, aho umurage nk’uyu wamaze kwandikwa ushirwa ahantu hagomba kurindwa nuko inteko y’umuco ifatanyije n’inzego zibanze hakarindwa kugira ngo hatangirika.”

Ubuyobozi bw'iyi Nteko y'Umuco buvuga ko mu gukomeza kumenyekanisha no gusigasira amateka n'umuco, mu bufatanye n'izindi nzego, batangiye ibikorwa byo gusura ahari amateka mu Ntara y'Amajyepfo kugira ngo hakorwe inyigo yo kuhabungabunga.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Huye.

 Jun 10, 2024 - 13:48