Ubuziranenge bw’ibyakirizwa abagana za hoteli na resitora bubangamiwe n’ubumenyi bw'abahinzi-borozi.

Hari abanyamahoteli n’ama-restaurant [uburiro] bavuga ko ubuziranenge bw’ibiribwa bakiriza ababagana bubangamirwa na bamwe mu bahinzi n’aborozi batazi gutegura neza umusaruro. Bamwe mu babagemurira umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi basaba ko guhugurwa byimbitse. Ubuyobozi bw’ikigo cy’u Rwanda gitsura ubuziranenge, RSB, cyemeza ko abo baba bakeneye guhugurwa, cyane ko amahugurwa ku buziranenge bw’ibiribwa usanga agarukira ku bagemurira za hoteli ibiribwa.

kwamamaza

Umuntu wese akenera amafunguro kugirango akomeze kugira ubuzima bwiza, ndetse abahanga bemeza ko ibyo umuntu afungura aribyo bigena imikorere y’umubiri n’ingingo bye, ndetse yarya ibitujuje ubuziranenge bikamukururira akaga karimo uburwayi butandukanye.

Akenshi ibi bisaba abahinzi n’aborozi  basanzwe bagira uruhare runini mu gutanga ibiribwa, basabwa kubungabunga bihagije ubuziranenge bw’umusaruro wabo.

Icyakora hirya no hino mu gihugu usanga abahinzi n’aborozi ntibazi ibyujuje ubuziranenge, nk’uko byemezwa n’abo bakira umusaruro bakawutunganyamo amafunguro atandukanye, kandi bigira ingaruka.

Umwe yagize ati: « Nyamara aho bororera bafite ubushobozi bwo kubigenzura mbere yuko tubyakira. Iyo bitari mu murongo mwiza w’ubuziranenge tubisubizayo. »

Undi ati : «  Nko muri Musanze, ibirayi bihingwa mu Kinigi ariko nta nibiraye dukunze gukurayo kuko bwa buziranenge tuba twifuza ntabwo bijya bihuza. Urugero rw’ibyo twemera gukora: tuzanye impagararizi [Sample] 50, nibura haciyemo nyinshi usanga ari 4[zujuje ubuziranenge]. Ikigero cyo hejuru tugira ni 25% cy’impagararizi tuba twakiriye ziba zaciyemo zikuzuza bwa buziranenge. »

Uretse abanyamahoteli, ama-restaurent n’inganda zitunganya ibyo kurya, ndetse na bamwe mu bahinga bakanagemurira umusaruro abawutunganyamo ibiribwa, bavuga ko hagikenewe amahugurwa.

Abaganiriye n’Isango Star ko bafite uko  bumva ubuziranenge. Umwe ati : « imboga iyo zitoshye ushobora kuzibona ko zimeze neza ariko nanone ugomba no kuzikorera andi masuku. Zarahinzwe neza, ibyibushye imeze neza ni ukuvuga ko yakorewe ibya ngombwa byose mu murima. Icyo natwe dukurikizaho ni amasuku. Ibintu byose tuzana hano tubanza kubikorera amasuku. »

Undi ati : «  ubundi iyo duhinga twita ku ruboga rwafumbiwe neza, rugakora neza, warureba mu maso ukabona rurizihiye ari runini, rufite ishusho kandi rushishe. »

«  intambwe yo guterwa irahari, ahubwo twasabaga ko nka ASAP itagarukira mu mahoteli cyangwa se abakorana nayo, ahubwo waba umushinga mugari wagutse kuburyo n’umuhinzi wo hasi, babandi bakenera biriya byo mu isoko bisanzwe, nabo bajya bagira ibyujuje ubuziranenge, batagarukiye ku mahoteli. »

Kuri MULINDI Jean Bosco ; Umuyobozi w’Agashami gashinzwe ibyemezo by’ubuziranenge ku bicuruzwa mu kigo cy’u Rwanda gitsura ubuziranenge, RSB, yemera ko iki cyuho gihari, ndetse abahinzi-borozi nabo bakenewe amahugurwa.

Yagize ati : « umuhinzi-mworozi nabo baheneye guhugurwa kandi mwagiye mubyumva mu mahoteli…ko icyo bibandaho cyane ni uguhugura ba bandi babagemurira kugira ngo ibyo bakira bizaze nabyo byujuje ubuziranenge. »

Nubwo bimeze bitya, si rimwe si kabiri abanyarwanda baburirwa ku kwigengesera ku buziranenge bw’ibyo barya ndetse n’ibyo banywa. Nimugihe ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n'imiti mu Rwanda, FDA- Rwanda, kivuga ko iyo ubuziranenge bw’ibiribwa n’ibinyobwa butitaweho bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima zirimo n’indwara zikomeye nka cancer, Diabete n’izindi.

@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star.

 Jun 14, 2023 - 16:16