Rubavu: Babangamiwe n’ abacuruza mu kajagari basize amasoko bubakiwe adakorerwamo

Abakorera mu isoko nyambukiranya mipaka rya Rubavu baravuga ko babangamiwe n’ubucuruzi bwo mu kajagari butuma iri soko ribura abacuruzi ndetse n’abaguzi bakajya kurikoreramo. Ubuyobozi bw’akarere ka RUBAVU buvuga ko ari ikibazo bwatangiye gukurikirana kuburyo kirarangirana n’ukwezi kuwa kabiri.

kwamamaza

 Isoko nyambukiranyamipaka rya Rubavu Crossbord market, ryegeranye cyane n’umupaka uhuza u Rwanda n’igihugu cy’abaturanyi cya RDC, umunyamakuru yarahasuye asanga igice cyo hejuru cyagakwiye kuba gikoreramo abarenga 100 cyirimo 3 nkuko bigaragara.

Abacuruzi baciriritse bavuga ko bitizwa umurindi n’ubucuruzi bwo mu kajagari buba muri aka karere.

Umwe yagize ati: “ ni igihombo no kuri leta kuko amasoko, irya ruherere, abatuye Rugerero baraza banjira, bakahakorera kandi iwabo bahasize babereye aho. Abatuye za Kanbwe na za Burasserie, hose…baza aha bakahakorkera andi iwabo bahasize amasoko abereye aho. Noneho baza bakuzura ntibashobore ngo binjire  mu isoko rya hano petite bakoreremo ahubwo bagateza akajagali mu muhanda, bakumva ko bazenguruka umupaka wose….”

Undi ati: “ iri soko riba ribuze abantu gutyo, hari nk’umuntu uza gutandika nka hano, yagera hano akabura abakiliya. Twebwe nk’abacuruzi twabihombeyemo, reba hano nacuruzaga inka zigera muri eshatu, ubu nsigaye ndacuruza n’akaboko k’inka ntigashire.”

Basaba ko bose bakusanwa bakoreherezwa ku misoro, bavuga ko ihanitse maze bakitabira gukorera muri iri soko.

Umwe ati:”ikintu cyadufasha ni ugufata ingamba, bakabinjiza mu kigo…utuye mu rugerero agakorera mu masoko y’u\iwavo abegereye.”

Iyo wegereye abakora ubucuruzi bwo mu kajagali bo bakugaragariza ko kutajya gukorera mu masoko utabitwerwa no kubura urushoro rwo kujyana mo nawe atinya imisoro yaho.

Umwe ati:”turabizi ko abazunguzayi batemewe ariko nta kundi natwe twabigenza.”

Mulindwa Prosper; Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, avuga ko batangiye gukurikirana iki bibazo binyuze mu kuganiza abakora ubucuruzi bwo mu kajagali ku buryo kirangirana n’ukukwezi kuwa kabiri kandi ko hari nabazahabwa igishoro.

Ati: “ iki kibazo kirahari buri wese arakibona ariko twatangiye kugikemura, tukabanza kumenya abo aribo, aho batuye nuko tubaha amahugurwa, kandi nabo batubwira ko nibamara kubona aho gukorera bazajyayo. Hamwe n’abafatanyabikorwa bari baje kudushyigikira muri iyo gahunda, abashoboka tuzabaha n’intangiriro, igishoro hanyuma ubundi tubashyire ahantu hashya harimo naho muvuze.”

Si isoko nyambukiranyamipaka ryabuze abancuruzi ngo barikoreremo, kuko n’andi amsoko yo mur’aka karere nk’irya brasserie, Rugerero n’andi bigaragara ko habuze abahitabira.”

Muri iri soko ryambukiranyamipaka,mugice cy’amasamake cyibamo imyanya irenga 22 ubu harimo umwe, naho ahagenewe gucurizwa imyanda, mu myanya irenga 55 naho kakorera umwe, mugihe ahagemewe gucuruzrizwa inyama hakorera mo umwe.

  @Emmanuel BIZIMANA Isango Star - Rubavu.

 Jan 31, 2024 - 08:19