Imyitwarire ya RDC nyuma y'amasezerano n'u Rwanda ateye inkeke, Leta ya Congo iri mu myiteguro y'intambara

Nyuma yuko u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo bigiranye amasezerano y'amahoro, impuguke mu bya politike zivuga ko imyitwarire y’icyo gihugu ikomeje gutera inkeke kuko aho gutanga icyizere cy’uko ayo masezerano azashyirwa mu bikorwa ahubwo Congo yatangije gukora no kwerekana ibikorwa byo kuyarengaho.

kwamamaza

Muri White House imbere y’Umunyamabanga wa leta zunze ubumwe za America, buri ruhande ruhagarariwe,  mu mpera z’ukwezi gushize nibwo u Rwanda na Congo basinye ku masezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi ndetse no mu karere k’ibiyaga bigari muri rusange.

Abarebera hafi ibya politike bemeza ko ayo masezerano atazigera ashyirwa mu bikorwa nkuko byemejwe ahubwo ko ari umupangu wo kwisuganya kwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ikaba ishakisha izindi mbaraga zishobora no gutegura intambara.

Me. Gasominari Jean Baptiste impuguke mu bya politike ati “hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko leta ya Congo yitegura intambara ifatanyije na leta y’uburundi, ibyo bimenyetso birimo gukura ingabo ahantu zari ziri bazizana mu burasirazuba ahari hasanzwe habera imirwano, hari utudege tutagira abapirote bakomeza kugura, hari ibikorwa n’igihugu cy’u Burundi n’ibitangazwa n’abayobozi baho”.

“Ibyo byose ni ibimenyetso bigaragaza ko Congo irimo itegura intambara. Nubwo ibiganiro bikibera Doha ndetse nubwo habayeho amasezerano yasinywe hagati ya Congo n’u Rwanda”.    

Akomeza avuga ko na mbere hose urebeye ku myitwarire y’icyo gihugu wabonaga ko ari ukujijisha ahubwo cyagiye kuyasinya cyishakira izindi mbaraga mu rwego rwo kwitwerereza.

Ati “ntabwo leta ya Congo yigeze ishyigikira ibiganiro na rimwe, ayo masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Congo yabereye Washington DC ntabwo igihe Perezida wa Congo yasabaga America kubafasha, ntabwo yabafashije kumvikana, ntabwo yasabye ko bumvikana n’u Rwanda biciye mu biganiro kugirango bagirane amasezerano yo guhagarika amakimbirane n’ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi”.

“Perezida Félix Tshisekedi amaze gutsindwa intambara umujyi wa Goma n’umujyi wa Bukavu bigafatwa yabonye ko uburyo yari yarakoresheje mu kurwana bitari bihagije yashakaga kubona imbaraga nshya asaba America ko yakwinjira mu ntambara bakayiha umutekano nabo bagahabwa amabuye”.

“Abanyamerika nyuma yo gukora isesengura ry’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo no muri Congo basanga ikibazo gishobora gukemurwa mu biganiro kandi bwari uburyo bworoshye kandi buhendutse kuruta kuza kwinjira mu ntambara utangira ariko utazi uko izarangira”.

Ipfundo ry'aya masezerano ni umwanzuro wo gushyiraho ingamba z'umutekano zihuriweho n'ibihugu byombi (Joint Security Coordination Mechanism), hagati ya RDC n'u Rwanda.

Ikintu cya mbere kizakorwa ni ugutangira gushyira mu bikorwa ibijyanye no gusenya umutwe wa FDLR bigakurikirwa no gukuraho ingamba z'ubwirinzi zashyizweho n'u Rwanda.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star     

 Jul 11, 2025 - 10:05