Imyaka 25 irashize habayeho ihuriro ry’abanyeshuri biga iby’ubuvuzi

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda iravuga ko gushyiraho inzego zishyigikira ubuzima ndetse no kwigisha abakiri bato ibijyanye n’ubuvuzi bifasha gukuraho imbogamizi zikigaragara mu buvuzi birimo no kuba hakiri umubare muto ku baganga b’inzobere ku ndwara runaka.

kwamamaza

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 6 tariki 26 Werurwe aho hizihizwaga isabukuru y’imyaka 25 mu Rwanda hagiyeho ihuriro ry’abanyeshuri biga iby’ubuvuzi mu Rwanda, rizwi nka MEDSAR.

Abarihuriramo baravuga ko iy’abiga ibyerekeranye n’ubuvuzi bateraniye hamwe bungurana ibitekerezo bakareba ibigenda n’ibitagenda maze bakarushaho kubishyira mu bikorwa hari ibyo banoza bitagenda.

Umwe yagize ati “twaje kugaragaza ko mubyukuri hari uburyo bwinshi butandukanye kugirango ayo makuru atangwe, atambuke niba umudamu ufata ubwo buryo agize ikibazo amenye ngo hari n’ubundi buryo yashakisha bwamugirira akamaro ariko intego yifuza yo kuboneza urubyaro ikagerwaho.”

Bwana Dr. Ndimubanzi Patrick : umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwego rushinzwe imyigishirize y’Abakozi bo mu rwego rw’ubuzima avuga ko izo gahunda zose z’ubuvuzi zituma ikibazo cy’icyuho kigaragara mu buvuzi kigenda kigabanuka.

Nicyo turi gukora turi kugenera porogarame zigisha abaganga b’inzobere nk’uyu mwaka turatangira gahunda 13 nshyashya zitari zisanzwe zibaho, hari ababaga abana, hari ababaga batarinze gufungura ahantu hanini, hari gahunda y’abaganga bavura indwara zo mu mutwe, hari abavura kanseri z’ababyeyi, izo gahunda zose ziri kugenda ziyongera uko ubushobozi buboneka n’ubufatanye n’ibindi bihugu byateye imbere.

Uru rwego rushinzwe imyigishirize y’abakozi mu rwego rw’ubuzima MEDSAR ni urwego rwashyizweho hakurikijwe umwanzuro wo kwimurira Ministeri y’Ubuzima mu nshingano zo gukurikirana imyigire y’Abaganga n’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS rigaragaza ko umuganga umwe aba bazwi nk’aba Docteur , bakwiriye kwita ku barwayi 1000, nyamara mu Rwanda umuganga umwe yita ku barwayi barenga ibihumbi 6.

Imibare itangazwa n’urugaga rw’abaganga mu Rwanda igaragaza ko mu Rwanga habarurwa abaganga b’Abanyarwanda 1,310, abaganga b’abanyamahanga 900, bose hamwe bakaba 2,210 muri abo hakaba harimo abaganga b’inzobere [specialists] bari munsi ya 500.

Berwa Gakuba Prudence Isango Star Kigali

 Mar 28, 2022 - 11:15