Igicumbi cy’umurage nyarwanda,inyungu zikomeye ku baturage n’igihugu!

Igicumbi cy’umurage nyarwanda gikorera mu “Ingoro Ndangamurage yo kwa Kandt” (Kandt House Museum) kitezweho kuzamura ubumenyi bw’abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, ku bijyanye no gusigasira umurage wabo. Inteko y’umuco igaragaza ko iyi ari intambwe nziza mu gukundisha abanyarwanda umuco n’umurage wabo.

kwamamaza

Rwanda Heritage Hub ni umushinga w’igihe kirekire ugamije gushyiraho agaciro k'ubukungu, gushora imari mu mibereho y'abantu no guhanga udushya mu rwego rw'umurage bijyanye n'intego z'iterambere rirambye z'umuryango w'abibumbye.

Hari kandi na gahunda y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika yo gusigasira umurage Afrika ikaza mu migabane ikomeye ku isi muri 2063.

Dr. Webber Ndoro; Umuyobozi mukuru w’Ikigo mpuzamahanga gishinzwe kwiga, kubungabunga no kugarura umutungo w’umuco, [ICCROM] avuga ko igicumbi cy’umurage nyarwanda ari inyungu zikomeye ku baturage.

Yagize ati: “Turashaka udushya, turashaka ubufatanye bwa bose kuburyo buninjiza amafaranga kandi bunatanga akazi. Kuri twe, igicumbi cy’umurage bwari uburyo bwo gufasha urubyiruko kubona ubunararibonye no gukunda umurage wabo ndetse bakanabibyaza inyungu. Mu myaka itanu ya mbere, turifuza gukorera nko mu bihugu 5 cyangwa 6.

Amb. Robert Masozera; Intebe y'Inteko y'Umuco, avuga ko igicumbi cy’umurage nyarwanda kizongerera abanyarwanda ubumenyi ku murage wabo.

Yagize ati: “ ahantu hahurira urubyiruko cyangwa abantu bose bakunda umuco kugira ngo bahitoreze ‘kugira umuco ni iki’ ‘ubungabungwa gute’ ‘ usigasirwa gute?’ ariko unabyaza umusaruro gute kandi hakoreshejwe ikoranabuhanga. Hazabaho no guhugurirwa kurushaho ‘umurage ni iki? ubyazwa umusaruro ute? Kuko abantu benshi, cyane cyane urubyiruko, bafata umurage nk’ibintu bya kera, byahise…umuntu abika mu ngoro gusa bikabaho. Ariko ubu ng’ubu noneho batangiye kubonako hari n’amahirwe yo kubyazwa umusaruro.”

Ikigo mpuzamahanga gishinzwe kwiga, kubungabunga no kugarura umutungo w’umuco, [ICCROM,] kugeza ubu kiri gukorera mu bihugu bitanu byo muri Afurika birimo u Rwanda, Benin, Sénégal, Kenya na Afurika y’Epfo.

Imishinga yose iri gukorwa igamije gufatanya n’Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe guteza imbere uburezi n'umuco (UNESCO) gushyira imbaraga nshya mu gukemura ibibazo byugarije umutungo ndangamuco ku isi yose.

@ Bahizi Heritier/Isango Star-Kigali.

 Feb 6, 2023 - 12:02