Guhuza amatora ya Perezida n’ay’abagize inteko ishingamategeko byazigama za miliyari: Odda Gasinzigwa.

Odda Gasinzigwa; umuyobozi mushya wa Komisiyo y’amatora [NEC] yasabye ko amatora y’umukuru w’igihugu ndetse n’ay’abagize inteko ishingamategeko -imitwe yombi yazajya abera rimwe. Yavuze ibi byafasha mu kugabanya ingengo y’imari ikoreshwa mu gutegura aya matora , yaba kuri leta ndetse n’imitwe ya politiki, ndetse n’igihe yatwaraga.

kwamamaza

Ibi yabitangaje ku wa gatatu, ku ya 15 Gashyantare (02) 2023, ubwo yaramaze kurahirira kuyobora komisiyo y’amatora.

Gasinzigwa yagize ati: “Turebye amatora ari imbere: dufite amatora y’inteko ishinga amategeko, tukagira nanone n’amatora ya perezida wa Repubulika. Ni amatora y’ingenzi rero nkaba mbona ko dukwiriye kongera kureba uburyo twanoza , tugakora neza kurushaho.”

Yongeraho ko“Kunoza amatora bivuga byinshi: hari byinshi rero twabonye mu bihugu bitandukanye , ibyo bakora , cyane cyane twibuka ko amatora y’inteko ishingamategeko n’aya perezida wa Repubulika yari mu myaka itandukanye. Rero ntekereza yuko ari ikintu gikomeye twakora kuburyo aya matora ahuzwa.”

Ubusanzwe amatora ya perezida wa Repubulika ateganyijwe mu mwaka w’2024, mugihe ay’abagize inteko ishingamategeko ateganyijwe uyu mwaka. Mugihe ibi yahuzwa akabera igihe kimwe, yose yaba umwaka utaka w’2024, ibyo Gasinzigwa avuga ko byagabanya igihe ndetse n’ingengo y’imari yagendaga mu gutegura aya matora.

Gasinzigwa ashimangira ko ingengo y’imari, yaba iya leta n’ikoreshwa n’imitwe ya politiki mu kwiyamamaza yagabanyuka.

Ubusanzwe ingengo y’imari ikoreshwa mu matora amwe yaba aya Perezida cyangwa abaginze inteko ishingamategeko, atwara hafi miliyali 7 z’amafaranga y’u Rwanda. Bivuze ko kugira ngo amatora yombi akorwe byasabaga nibura miliyari 14 mu myaka ibiri ikurikirana [2023 na 2024].

Icyakora avuga ko ibiganiro byo guhuza aya matora biri kuba ndetse bikazasaba ko n’itegekonshinga ry’u Rwanda rivugururwa, ku ngingo zigaruka ku matora. Gusa nanone, ibi ntibisaba ko hakorwa Kamarampaka nk’iyabaye muri 2015.

Odda Gasinzigwa yatangaje iki cyifuzo cyo guhuza amatora, ubwo Dr. Faustin Ntezilyayo Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga akaba na Perezida w'Inama Nkuru y'Ubucamanza, yakiraga indahiro z’abayobozi bashya ba komisiyo y’amatora.

Uretse Gasinzirwa warahiye nk’umuyobozi mukuru usimbuye Prof Kalisa Mbanda uherutse kwitaba Imana, harahiye na Hon. Carine Umwari; komiseri muri NEC.

Aba bombi hamwe nabo basanzwe basabye gutegura amatora anyuze mu mucyo nka rumwe nzego z’imiyoborere myiza. Ati: “ Komisiyo y’amatora igomba gushimangira ubushobozi mu bayigize , bityo igashimangira icyizere abantu bagirira umurimo wayo wo kuyobora no kugenzura amatora.”

 Feb 16, 2023 - 11:34