Imvugo n'imyumvire iheza ab'igitsina gore biracyari ikibazo

Abaturage baravuga ko hakigaragara imvugo n'imyumvire biheza ab'igitsina gore. Ibi bavuga ko babishingira ku kuba ukoze neza wese bamwita umugabo. Minisiteri y'uburinganire n'iterambere ry'umuryango ivuga ko ibyo bidakwiye , icyakora ibuga ko hari ikizere cy'uko bizagenda bishira bijyanye n'agaciro umugore agenda ahabwa.

kwamamaza

N'ubwo uburinganire no kuzuzanya hagati y'abagabo n'abagore bigenda bicengera mu banyarwanda, hirya no hino mu gihugu hari abagaragaza ko umugore agihezwa binyuze muri zimwe mu mvugo n'imyumvire.

Urugero, ababivuga bo mu karere ka Bugesera baganiriye n'umunyamakuru w'Isango Star, babishingira  ku kuba kugeza ubu umugore ukoze ikintu agishimirwa kikitirirwa umugabo.

Umwe, yagize ati:"Nonese si imbaraga ziba zibiteye se!? Ugira ngo udafite imbaraga se bakwita intwari? Bakwita umugabo se? Baravuga ngo uriya ni ikigwari!"

Undi ati: " Nkanjye nta kibazo gishobora kuba mu rugo bigasaba ko twese ngo tugifatire umwanzuro, ntahari ntabwo byakunda...Nyine ibyo bintu biracyahari gusa ntabwo bikwiye."

"UMuntu ntabwo wajya kumubwira ngo uri umugore kandi hari igikorwa kizima ari kugeraho. Ni umuntu w' umugabo , n'umugore ukiri inyuma nawe agira ingamba kugira ngo ashimirwe mubwo buryo, nyine nyitwe intwari, yitwe umugabo..."

Ibi kandi byiyongeraho kuba Prof. Bayisenge Jeannette; minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango, avuga ko hari n'imigani bamwe bagikoresha iheza umugore, arikohamwe n'ubukangurambaga bizagenda bishira.

Yagize ati: "Nibyo ntanubwo ari ayo magambo gusa uvuga ngo 

Ku rundi ruhande hakomeje kugaragara izindi nzitizi mu kugera ku ihame ry'uburinganire rihamye, aho Bamwe mu baturage bacyumva nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kuko barifata nka kimwe mu bintu biha abagore gusuzugura abagabo babo ndetse abagabo bakabifata nko gutuma abagore batabubaha. Mu gihe nyamara gahunda ya Leta y'u Rwanda ari ukwimakaza uburunganire mu baturarwanda.

 Feb 24, 2023 - 10:29