Impuguke mu bukungu ziremeza ko kwigiza amasaha mashya y’akazi azatanga umusaruro muri rusange.

Impuguke mu bukungu ziragaragaza ko kwigiza imbere amasaga abakozi bazajya batangiriraho akazi bije gucyemura ikibazo cy’abakozi bakoranaga umunaniro bikanabaha umwanya wo kuganira n’abana babo. Banavuga ko bizatanga umusaruro muri rusange kuko umukozi wakoze aruhutse n’imikorere ye iza itubutse.

kwamamaza

Izi mpuguke zitangaje ibi nyuma yaho inama y’abaminisitiri iherutse guterana ku italiki 11 Ugushyingo (11) 2022 ikemeza amasaha y’akazi mashya, aho abakozi bazajya batangira akazi saa 09 za mugitondo kugeza saa 17 z’umugoroba.

Nubwo ari isaha imwe y’ikiruhuko bikazatangira gushyirwa mu bikorwa guhera mu kwezi kwa mbere 2023. Icyakora abaturage ntibarumva neza icyo ibi bizafasha kuko ubundi umurimo ari uwakare.

Bavuga ko basanga bizagira ingaruka ku musaruro mu kazi. Umwe ati: “Amasaha yarasanzweho numvaga ariko yarakwiye gukomeza kubera ko n’ubundi umurimo ni uwa kare. Utagiye ku murimo kare, ntabwo wavuga ngo uzajyayo bukeye ngo uzagire umusaruro kuko na mbere hose iyo umuntu yajyaga gukora yarazindukaga.”

Undi ati:“mugitondo, umuntu aba afite courage ariko saa tatu izuba riba ryabaye ryinshi. Njyewe mfite amatsiko yo kumenya ikintu cyabiteye.  Iyo courage z’akazi n’imikorere biri kugenda gakeya birumvikana ko n’ubukungu bugenda gakeya. Gusa ubwo hari inyigo runaka yakozwe kugira ngo ibyo byemezwe.”

“ n’ubundi wagendaga uvuga ngo [umubyizi] ndawubona kare, ntahe kare, ngere mu rugo kare. Ariko niba turi aha [Nyarugenge] ukaba uzaturuka Shyorongi saa tatu, saa yine uvuga ngo ndasanga ku kazi ataratangira, ni ya mikorere iba iri gusubira inyuma.”

 Dr. Uzziel Ndagijimana; Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, avuga ko icyangombwa atari ugukora amasaha menshi ahubwo ari ukumenya uko amasaha ufite uyabyaza umusaruro.

Ati: “aho batangirira hose, icyangombwa bakora igihe kingana gute? Kandi icyo gihe bakibyaza umusaruro bate?  Nubwo akazi katangira saa tatu, hari isaha ya mbere iri hagati ya saa mbili na saa tatu nayo umukozi ashobora gukora atari mu kazi hahandi abarizwa mu biro cyangwa se ahandi hantu hakoreshejwe ikoranabuhanga.”

Nubwo abaturage bafite impungenge ku musaruro wava watangwa, ku ruhande rw’Impuguke mu bukungu zivuga ko ibi bizawongera aho kuwugabanya kuko abakozi bazajya baruhuka amasaha ahagije bityo bakitabira akazi bameze neza.

Straton Habyarimana; Impuguke mu bukungu, ati:“Amasaha y’umurimo burya niyo agaragaza ko umusaruro uhari. Umusaruro utangwa nuko uwawukoze, yawukoze yiteguye neza cyangwa se afite bwa bwonko bwaruhutse kuko nibura umuntu akeneye kuruhuka amasaha umunani yirinda indwara izari zo zose zaterwa no kuba yananirwa cyangwa  se abe yanagira umusaruro ufatika.”

Yongeraho ko“ ariko burya uzabere iyo utaruhutse neza, hari igihe wa musaruro yagombaga gutanga, aho kugira ngo bigende byiyongera ahubwo bigenda bigabanuka. Umusaruro ntabwo uturuka k’uko umuntu ameze ahubwo biterwa n’uko umurimo wanapanzwe. Ese afite ibikoresho? Afite ubumenyi buhagije? Ahantu akorera hamuha umwanya wo gutekereza no kutarangara? “

Gukora amasaha 8 ku munsi byaje mu kinyejana cya 20, ibihugu byinshi bishyiraho gukora kuva saa 09-05pm. abashakashatsi mu bijyanye n’imitekrereze ya muntu bagaragaje ko Ibihugu bifite impuzandengo y'amasaha y’akazi menshi ari nabyo bifite umusaruro muke, ibi kandi bigahura n’ibigo bishyiraho amasaha menshi ku bakozi babyo. Muri make, ubushakashatsi buvuga ko amasaha atanga ikiruhuko n’umwanya wo kuringaniza akazi n’ubuzima busanzwe ariryo banga ry’umusaruro w’umukozi mu kazi.

@ Bahizi Heritier/Isango Star-Kigali.

 Nov 21, 2022 - 15:46