Impuguke mu bidukikije zivuga ko ishyirwaho ry’ikigega Ireme Invest bizagira ingaruka no ku muturage.

Perezida Paul Kagame w'u Rwanda

Impunguke mu bidukikije zisanga kuba hatangijwe ikigega bitiriye ireme invest, ari indi ntambwe ikomeye ku Rwanda mu bikorwa rwiyemeje bigamije kubungabunga ibidukikije no gukomeza gutera imbere.

kwamamaza

Izi mpuguke zabigarutseho nyuma yaho umukuru w’igihugu cy’ u Rwanda Paul Kagame atangije ku mugaragaro ikigenga Ireme Invest, kizatera inkunga imishinga y’abikorera igamije gufasha u Rwanda kubaka ubukungu burengera ibidukikije.ibindi kuri iyi nkuru na mugenzi wac uwe herve

Iki kigega Ireme Invest kiri mu bice bibiri, igice kimwe kikazakoreshwa binyuze mu kigega gitera inkunga imishinga igamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, FONERWA.

Icyo gice kikazajya gitanga inkunga mu iyigwa ry’imishinga n’itegurwa ryayo kuva mu ntangiriro kugeza aho ishobora kwemerwa na banki.

Naho icyiciro cya kabiri, kizaba gikorwa na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD), kikazita ku gutanga inguzanyo kuri ya mishinga no kuyishingira mu bigo by’imari.

Ni ikigega cyamurikiwe mu Misiri, ahari kubera inama mpuzamahanga yiga ku guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, COP27.

Atangiza iki kigega, umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko ibi bizafasha kugera ku bukungu burambye kandi butangiza ibidukikije

Ati: “Ibyo turya ndetse nuko byera, byose bifitanye isano. Muri make, ubukungu bwose bugerwaho n’ingaruka. Ibi bisobanura ko abikorera bafite uruhare rukomeye bagomba kugira. Ireme invest ikubiye hamwe intego u Rwanda rwihaye kugirango rugere ku musaruro rwiyemeje, birebana n’ubukungu bubaniye neza ibidukikije. Binyuze mu bufatanye bw’inzego za leta n’abikorera mu ngeri zose.”

Ku ruhande rw’abafite imirimo imwe n’imwe igamije kurengera ibidukikije bagaragza ko aya ari andi mahirwe ku Rwanda mu gukomeza inzira rwihaye yo kurengera ibidukikije.

Burengera Paulin, umuyobozi wa company COPED igamije kurengera ibidukikije ibinyujije mu gucunga imyanda, yagize ati:“Duhereye ku Rwanda nk’igihugu , birakomeza bitwubakire izina ku gihugu cyacu cyateye imbere kandi kigeze kure ku bintu byo kurengera ibidukikije ndetse tukaba dufite n’ikimenyimenyi izo nama u Rwanda rufitemo umwanya. Ku gihugu bifite icyo bivuga ku ruhando mpuzamahanga.”

Icyakora anavuga ko n’abaturage nabo bazabyugukiramo, ati: “ku muturage w’u Rwanda numva harimo inyungu kuko u Rwanda ruteye imbere cyangwa rwizewe…ni ishimwe ku muturage kuko byose u Rwanda rubigeraho ari umuturage wabigizemo uruhare.”

Ikigega cyatangiranye miliyoni $104, ni ukuvuga asaga miliyari 109 z’amafaranga y’u Rwanda, kizatera inkunga imishinga y’abikorera igamije gufasha u Rwanda kubaka ubukungu burengera ibidukikije.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/2ZQXfHhUx-4" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

@Uwe Herve/Isango Star-Kigali.

 Nov 9, 2022 - 09:44