
Impamvu zituma abaturage batabona amazi: Kimwe mu bizitabwaho na Guverinoma mu myaka itanu
Aug 12, 2025 - 18:39
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko, muri gahunda y’Iterambere rya Mbere ry’Igihugu (NST2), ifite gahunda yo kwegereza abaturage amazi meza no gukemura imbogamizi zituma batayabonera igihe. Ibi yabigarutseho ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, gahunda y’imyaka itanu ya guverinoma (2024-2029).
kwamamaza
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yagize ati:" Ku bijyanye n'amazi, intego nkuru ni ukongera ingano y'amazi meza, kuyegereza abaturarwanda no gukemura imbogamizi zituma batayabonera igihe."
Kugira ngo ibyo bizagerweho, yavuze ko guverinoma izashyira imbaraga mu gusana no gufata neza ibikorwaremezo by’amazi kugisa ngo hanozwe serivise zo gutanga amazi meza.
Minisitiri Dr Nsengiyumva yavuze ko ingano y'amazi meza atunganwa ku munsi n'inganda izikuba kabiri kugira ngo bifashe mu kuyageza kubayakeneye bose.

Mu rwego rwo gucunga neza amazi no gutanga serivisi nziza, Minisitiri w’Intebe yavuze ko igihombo giterwa n'amazi apfa ubusa kizitabwaho.
Ibi byose kandi bikazagira uruhare mu kugabanya urugero umuturage akora ajya gushaka amazi: yaba mu mijyi ndetse no mu bice by'ibyaro. Ibi kandi byitezweho kongera umubare w'abashaka kugeza amazi meza mu ngo zabo nk'ibyabafasha kuyabonera igihe cyose bayakeneye.
Muri iki gihe cy'impeshyi, by'umwihariko mu mujyi wa Kigali, hakomeje kumvikana ikibazo cy'ibura ry'amazi mu bice bitandukanye. Minisiteri y'ibikorwaremezo iherutse gutangaza ko ibura ryayo ryatewe n'igabanuka ry'amazi mu mugezi wa Nyabarongo ryagize ingaruka ku ngomero ebyiri zitunganya amazi.
Yanavuze ko hagiye kujyaho ingamba zirimo gushyiraho uburyo bwo gusaranganya ahari, nubwo nabyo bitakuyeho itaka ry'ibura ry'amazi mu bice bisanzwe bihura n'iki kibazo.
Mugihe ariko byahabwa umurongo, ndetse n’imikoreshereze y'amazi igahabwa umurongo, ameneka akitabwaho, bishobora kugabanya uburemere bw'ikibazo.

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


