Imiti ya Coartem ntigifite ubushobozi bwo kuvura Malariya, igiye gusimbuzwa

Mugihe inzego z’ubuzima zigaragaza ko kubera kwihinduranya kw’indwara ya malariya biri gutuma umuti wa coartem utagibasha kuyivura, hari gutegurwa indi miti iyisimbura kuko yo yamaze gutakaza ubudahangarwa, bakavuga ko ibyo bitazakoma mu nkokora intego y’igihugu yo kurandura malariya burundu muri 2030.

kwamamaza

Imihindagurikire y’ikirere ndetse no kwihinduranya k’umubu utera malariya ni bimwe mu biri gutuma iyi ndwara yiyongera kandi ikagira ubudahangarwa ku miti ya Coartem, inzego z’ubuzima zemeza ko itagifite ubushobozi bwo kuvura neza iyi ndwara .

Dr. Aimable Mbituyumuremyi, umuyobozi w’ishami ryo kurwanya malariya mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC ati "ku kijyanye n'ubudahangarwa bw'imiti yo kuvura hari aho twagiye tubona ko iyari isanzwe ikoreshwa ya Coartem yatangiye gucika intege, ukaba wavura umuntu uyu munsi nyuma y'iminsi 3 akagaruka agifite ibimenyetso nk'ibyo yari afite mbere tubona ko udukoko dutera malariya twatangiye kugira imbaraga zirusha umuti, ibyo nabyo biri gukorwaho kugirango turebe uko hatangwa imiti mishya ubu yamaze gutumizwa izafasha mu kurwanya malariya".  

Ubusanzwe Coartem yavuraga indwara ya malariya ku gipimo cya 195% iyo ifashwe neza uko bikwiriye nkuko biteganywa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, ubu ari nabyo inzego z’ubuzima zivuga binemezwa n’abaturage ko itagifite ubudahangarwa bwo kubavura.

Umwe ati "njye narwaje umwana malariya barayibona bampa imiti, bampaye imiti yanga gukira ndavuga nti nshobora kuba nararangaye ntibayimuhe uko bikwiye ngura indi ya kabiri ndayimuha ndabikurikirana nubundi umwana yanga gukira, ubanza ari pirate".  

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima kugeza ubu kivuga ko indwara ya malariya ikiri ikibazo gihangayikishije ariko ko hari ingamba zikomatanyije ziri gukoreshwa kugirango u Rwanda rugere ku ntego rwihaye ya 2030 ya zero malaria.

Dr. Aimable Mbituyumuremyi akomeza agira ati "ubu tubona imibu irumanira hanze kurusha mbere, hariho ihindagurika ry'ikirere rituma ubushyuhe bwiyongera cyane n'imvura ikagwa mu buryo budasanzwe bigira uruhare mu kongera umubare w'imibu kandi imibu niyo ikwirakwiza malariya".

"Intego y'igihugu yo ntabwo ihinduka ahubwo ni ugushaka imbaraga aho zishyirwamo kugirango dukomeze kugendera kuri wa murongo niba twarabashije kugabanya malariya 90% mu myaka 5 ishize birashoboka ko mu myaka 5 iri imbere tuzaba twararanduye malariya ariko birasaba uruhare rwa buri wese".        

Gutanga iyi miti isimbura Coartem ni imwe mu ngamba zashyizweho n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) mu kuvura malariya ikomeje kwiyongera ndetse no kugira ubudahangarwa ku miti isanzwe iyivura.

Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2023 na 2024 abarwaraga malariya baragabanutse bagera ku bihumbi 600 bingana n’igabanuka rya 90%. Abarwayi ba malariya y’igikatu baragabanutse bagera ku bihumbi bibiri naho abahitanywe na malariya ni 62, mu mwaka wa 2024 abarwayi ba malariya baragabanutse bagera ku bihumbi 520.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi/ IsangoStar Kigali

 Mar 12, 2025 - 09:10