Imiryango itegamiye kuri Leta yasabwe gukomeza kugira uruhare mui gukumira no kurwanya ruswa.

Urwego rw’umuvunyi rwagiranye ibiganiro n’abahagarariye imiryango itari iya leta ikorera mu Rwanda mu rwego rwokureba uruhare rwayo mu gukumira no kurwanya ruswa. Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yashimye uruhare rw’iyi miryango mu gukomeza kurwanya ruswa, ariko iyisaba gukomeza gukora ku buryo u Rwanda ruzagera ku ntego rwihaye yo kurandura ruswa burundu.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho mugiye u Rwanda ruri mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa. Abagize imiryango itari iya leta bashimirwa ko bakomeje kurwanya ruswa, kuko babigiramo uruhare bagaragaza ahari icyuho cya ruswa kugirango irandurwe, cyane nko mu gutanga akazi hakoresheje ikimenya n’ibindi.

Mu biganiro bagiranye n’urwego rw’umuvunyi, uru rwego rwemeza ko imiryango itari iya leta igira uruhare cyane ku gukumira no kurwanya ruswa nk’abafatanyabikorwa ba hafi b’abaturage mu mishanga itandukanye.

 NIRERE Madeleine; umuvunyi mukuru, yagize ati: “ kurwanya ruswa ni urugamba rusaba ubufatanye bwa buri wese. Societe sivile buriya ni umufatanyabikorwa ukomeye, cyane cyane ikorera mu baturage, iba ifite imishinga ikorera mu baturage, ikorana nabo, ni ngombwa ko nayo igira uruhare rufatika mu kurwanya ruswa. Iyo turebye no muri politike yo kurwanya ruswa yagenye ko societe civile igira uruhare rugaragara, cyane cyane ikanatanga raporo y’ibikorwa buri gihembwe.”

“ikindi nayo mu bikorwa ikora itanga akazi. Mu kazi hashobora kubamo ibibazo, hari imishinga iba ifite. Ibijyanye n’imiyoborere myiza, gukorera mu mucyo, byose nabo birabareba.”

Jean Claude MUSABYIMANA; Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, ubwo yatangizaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa,  yavuze ko bashimira ko imiryango itari iya leta ikomeza kugira uruhare mu kurwanya ruswa.

Ati: “ turabashimira ko aho tugeze babigizemo uruhare kuko hari aho tuvuye, hari aho tugeze kandi societe civile yagiye ibigiramo uruhare kuko abenshi bagiye bagaragaza ahagiye hagaragara ibyuho. Abenshi bagiye badufasha gukora ubushakashatsi bugaragaza ibyadufasha mu gutera intambwe tugezeho uyu munsi. Ndetse bagiye banakora n’amahugurwa ku nzego nyinshi, dufatanya gukora imishinga igamije kurwanya no gukumira ruswa n’akarengane hirya no hino. Ibyo rero ni ukubibashimira.”

Gusa yayisabye gukomeza gukora ku buryo u Rwanda ruzagera ku ntego rwihaye yo kuyirandura burundu.

Ati: “ noneho icyo tubasaba ni uko dukomezanya kugira ngo icyerekezo u Rwanda rufite cyo kuba igihugu cya mbere gikumira ruswa ku isi.”

Ubusanzwe umunsi wo kurwanya ruswa uba tariki 9 Ukuboza (12) buri mwaka. U Rwanda rwahisemo icyumweru cyose kugira ngo hareberwe hamwe uko ruswa yaranduka.

Nyuma yo kugaragaraga ko ruswa ikomeje kuba ikibazo mu bihugu byinshi, mu mwaka 2003 hashyizweho amasezerano y’umuryango w’abibumbye agamije kurwanya ruswa.

U Rwanda narwo rwashyizeho ingamba zitandukanye zirimo itegeko ryo kurwanya ruswa, politiki yo kurwanya ruswa n’ibindi afrika kandi nayo yihaye intego ko ruswa izaba yarandutse mu mwaka 2063. 

@ Vestine UMURERWA/Isango Star-Kigali.

 Dec 6, 2023 - 15:23