Imiryango itari iya Leta yasabwe kugira uruhare mu gukemura ibibazo birimo iby’ingurane

Komisiyo y'igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu yagaragarije imiryango itari iya leta yo mu karere ka Huye, ko ikwiye kugira uruhare mu ikemurwa ry'ibibazo birimo iby'ingurane z'imitungo zidatangwa uko bikwiye biri ku kigereranyo cya 30%.

kwamamaza

SINYIGAYA Silas; Visi Perezida wa Komisiyo y'igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, avuga ko hari intambwe imaze guterwa n'u Rwanda mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu, cyane cyane nko ku bafite ubumuga.

Ariko avuga ko hari n'ibikwiye gushyirwamo imbaraga birimo iby'ingurane, aho asanga imiryango itari iya leta igifite umukoro.

Ati: “aho nabona ni mu bibazo bijyanye n’ubutaka niho dukunze kubona ibibazo byinshi. Abatabona ingurane ku gihe, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ku bana, aho niho mbona cyane cyane hakwiye kujya ingufu.”

“ imiryango itari iya leta nayo ishinzwe uburenganzira bwa muntu ni myinshi irahari, dufite n’ihuriro turakorana, twungurana ibitekerezo. Aho nababwiye naho, niho bakwiye gushyira ubushakashatsi. Bagakora ubushakashatsi kubyerekeye gukemura amakimbirane, gufasha kugira ngo abanyarwanda ibyaha bigabanuke mu baturage kugira ngo amagereza ye gukomeza kuzurirana, abanyabyaha babe bake.”

“Kumenya uburenganzira bwa muntu nicyo cya mbere, bakabumenya ndetse no kubwubahiriza, no kubukwiza bukamenyekana mu banyarwanda. Ariko bakamenya no kubuharanira no gukora ubuvugizi kugira ngo bwubahirizwe mu nzego zose zaba iza Leta, iza sosiete civilecyangwa yaba iz’abikorera .”

Bamwe mu bagize iyi miryango itari iya leta yibumbiye muri sosiyete sivili, bavuga ko bagiye kuba maso ndetse kurusheho kwigisha abaturage ku buryo icyangamira uburenganzira bwa muntu cyose gikumirwa.

Umwe ati: “icyo societe civile ikwiriye gukora ni ukuba maso ndetse no kugeza ku bashinzwe kubikora kubishyira mu bikorwa kandi ukabishyira mu bikorwa ku gihe. Kuko akenshi, wenda iyo uburenganzira bwa muntu butubahirijwe hashobora kuvukamo urugomo kandi twebwe tuba twanga ko havuka urugomo kubera ko uburenganzira wa muntu butubahirijwe.”

“ rero ibyagiye bigaragara hagiye habamo uburangare ku bayobozi bamwe na bamwe. Amategeko yo arasobanutse kandi abaturage n’abayobozi barayazi, ariko ugasanga hari abantu babigendamo biguru ntege kubera inyungu zabo bwite cyangwa se ibindi bibazo bashobora kuba bahuriyemo.”

Undi ati: “ ni ugushyira imbaraga mu kongera kubibutsa uburenganzira bwabo, cyane cyane bwa bundi twita ubw’ibanze binyuze muri za channel [imiyoboro] zashyiriweho abaturage kugira ngo batange ibitekerezo byabo.”

Ange Sebutege; Umuyobozi w'Akarere ka Huye, avuga ko kugirango  ibyo bigerweho bisaba ko imiryango itari iya leta, abikorera  ndetse n’inzego za leta, bose bakwiye kubaka urunana.

Ati: “ iyo menya ko uburenganzira bwa muntu n’ubwawe bungana icyo gihe ibyo amategeko atwemerera ni icyo ngomba gukora kugira ngo nawe uburenganzira bwawe ububone. Ni urunana tugomba kubaka ariko bikagenda bikorwa biganisha kuri bitatu navuze: uburenganzira kuri buri wese, imibereho myiza n’umutekano.”

Komisiyo y'igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda igaragaza ko mu ibirego bisaga 904 yakiriye mu mwaka w’ 2022/2023, mu bufatanye bw'inzego za Leta n’izabikorera, ibigera kuri 711 byakemuwe. Iyi komisiyo igaragaza ko ibindi bikiri gukorwaho ubugenzuzi n'iperereza.

Icyakora inavuga ko ibirego byagabanutse ugereranyije n'imyaka ya za 2000, aho iyi komisiyo yakiraga ibigera mu 3 000.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Huye.

 Feb 6, 2024 - 14:44