
Hari abaturage batabaza leta ko yahagarika imikino y'amahirwe kuko ikomeje kuba ikibazo gikomeye
Nov 3, 2024 - 09:20
Nyuma y’uko hari bamwe mu bakina imikino y’amahirwe (betting) bataka kuribwa bamwe bagata umutwe ku buryo byabaviramo no kwiyahura, bamwe mu baturage baratabaza leta ko yahagarika iyi mikino kuko ikomeje kuba ikibazo gikomeye.
kwamamaza
Hari mu masaha y’igicamunsi ubwo Isango Star yageraga muri santere ya Karuruma umurenge wa Jali, akarere ka Gasabo, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 45, yari amaze gukurwa mu gishanga n’inzego z’umutekano yuzuye ibikomere ku mubiri nyuma y’uko amennye ikirahure cy’ahari inzu imwe ikinirwamo imikino y’amahirwe izwi nka betting agakubitwa.
Abari bahari bavuze ko yataye ubwenge kubera kuribwa n’iyi mikino bakavuga ko imaze kuba ikibazo kuri benshi, bagasaba ko yahagarikwa cyangwa ikagabanyirizwa amasaha ikora.
Umwe ati "ashobora kuba yari yasomye agacupa baramubwira bati akarabe aranga, hari abahungu bamusohoye atanduza abandi ahita arwana akubita ikirahure ingumi arakimena, ibintu byo ku betting nibibi".
Undi ati "bavuze ko bafunze insengero kuko ngo ziyobya abantu kandi njye naje gusanga ibi bya betting nibyo biyobyabwenge byambere bibaho ku isi kuko ni nabyo bigiye kurangiza abantu burundu kubera ko sindabona umuntu wagiye gusenga ngo narangize ajye kwiyahura".
Undi nawe ati "niba umuntu abizindukiramo leta ikabareka bakabizindukiramo, utubari tukaba tutemerewe gufungurwa mu gitondo n'insengero bakazifunga bagasiga iyo bet babareke baze saa munani ariko bakoze n'akandi kazi, urusimbi ntabwo ari akazi".
Mu mboni z’impuguke mu bukungu zivuga ko iyi mikino y’amahirwe ikwiye gukorerwa ubugenzuzi hakarebwa niba abantu badahomberamo bakaba baba umutwaro kuri leta.
Teddy Kaberuka ati "nkuko bavuga ngo utubari ntitwakagombye gukora mu gitondo kugirango abantu badata akazi ahubwo bakajya muri byo, nabyo byakagombye ahubwo bakabijyamo bavuye mu kazi ubona hari icyo binjije, leta igomba kureba ngo ibi bintu inyungu tubivanamo nk'igihugu cyangwa igihombo biduteza ugashyira ku munzani ukareba, bikiza bake banyirabyo bashyizemo amafaranga".
Akomeza agira ati "hari n'uburyo bwinshi bwo kuvuga ngo umuntu yakagombye gushyiramo amafaranga angana iki kuko ntabwo byumvikana ukuntu umuntu ashyizeho nk'ibihumbi 100Frw kandi wareba ku mitungo ye nta n'ibindi bihumbi 100Frw asigaranye, uwo muntu ejo nakena azabera umutwaro leta, igomba kubikurikiranira hafi ikabihagarika cyangwa igashyiraho ingamba zatuma badahomba cyane".
Mu kwezi kwa 6 uyu mwaka nibwo Guverinoma y’u Rwanda yagennye urwego rw’igihugu rw’iterambere RDB kujya rugenzura imikino y’amahirwe mu Rwanda ariko mu gushaka kumenya icyo uru rwego rubivugaho batubwiye ko bakiri gukora imirongo ngenderwaho n’amabwiriza twategereza igihe amabwiriza azasohokera.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


