
Imibare ya RBC igaragaza ko abagira ihungabana mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yagabanutse
Apr 6, 2025 - 08:35
Mu gihe u Rwanda ruri kwitegura kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, kivuga uburyo imibare y’abahura n’ihungabana mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi igenda igabanuka.
kwamamaza
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, kigaragaza ko imibare y’abantu bahura n’ihungabana bakanagaragaza ibimenyetso mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi igenda igabanuka ariko kandi n’abagaragaye bakitabwaho.
Dr. Darius Gishoma, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri RBC ati "imyaka ishize kuva 2020 kugeza 2024 muri icyo cyumweru hakirwa abantu bari hafi 2000, kwibuka ku nshuro ya 30 umwaka ushize twakiriye abantu 2016, bisa naho imibare igenda imanuka gatoya uko imyaka ishira ariko ntabwo bivuze ko kuba imibare y'ababa bagira ibimenyetso mu gihe baje kwibuka ariko hari n'abaza kwa muganga atari mu gihe cyo kwibuka".
Aime Josiane Umulisa, umukozi muri Ibuka ushinzwe ibikorwa by’isanamitima n’ubudaheranwa ashimira leta y’u Rwanda kuri gahunda zifasha guherekeza abafite ibibazo by’ihungabana kubera Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko anavuga ko hari na gahunda yo kubasura no kubafasha kugirango badakomeza guheranwa.
Ati "nka Ibuka dushimira byimazeyo intambwe imaze guterwa mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi byumwihariko abagifite ibikomere bagikeneye gusindagizwa ndetse n'umuryango nyarwanda muri rusange".
"Nk'umuryango Ibuka hashyizweho gahunda zihariye zo gukurikirana abarokotse Jenoside, kubasura mu midugudu muri gahunda yiswe Intango y'ubudaheranwa, ni gahunda twifuza ko abanyarwanda bose byumwihariko n'abarokotse Jenoside bisangamo kugirango barusheho kwegera uwarokotse Jenoside cyane cyane muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 31".
Imibare ya RBC, igaragaza ko abakunze kwakirwa bagize ihungabana ari abari hejuru y’imyaka 35 babonye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’amaso yabo n’abandi bari munsi y’imyaka 30, bagirwaho ingaruka n’amateka y’ibyabaye ku babyeyi babo, abagore nibo benshi bangana na 89% abagabo bakaba bangana na 11%.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


