
Politike yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko iracyarimo imbogamizi
Mar 15, 2025 - 10:08
Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda iravuga ko nubwo politike yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko irushaho kugenda itanga umusaruro ariko ikirimo imbogamizi nko kuba hari abatarayimenya ndetse no kuba hari abatanga ubufasha mu gukemura aya makimbirane batabifitiye ubumenyi buhagije.
kwamamaza
Muri Nzeri 2022 nibwo inama y’Abaminisitiri yemeje politike yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko, kugeza ubu abiyambaje ubu buryo bishimira ko bwabagejeje k'ubwumvikane kandi badasiragiye mu nkiko, urugero ni Niyomugaba Joyeuse wagiranye ikibazo n’uwo babyaranye ubwo yabuzwaga uburenganzira ku mwana we.
Ati "baraduhamagaye twembi baratuganiriza baraduhuza kuko twumvaga ko bidashoboka, twumvaga inzira yonyine ishoboka ari ukujya mu nkiko ariko byarangiye tutagiye mu nkiko ikibazo gikemuka neza mu mahoro kandi gishyirwa mu bikorwa nkuko twari twabyumvikanye, tubanye neza nta kibazo ibibazo byose twari dufite byararangiye, ikibazo cy'umwana narimfite cyarakemutse".
Icyakora ngo ubu buryo buracyarimo imbogamizi nk’uko ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubutabera bwabigaragaje, gusa Mbonera Theophile umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta yungirije, avuga ko hari no gushakwa ibisubizo birambye.
Ati "ubushakashatsi bwerekanye ko hari abatanga izo serivise zijyana no gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko batabifitiye ubumenyi bwibanze cyangwa se buhagije rimwe na rimwe ugasanga bakoresha kimeza bikaba bishobora kugira umusaruro ariko kubera ko ubumenyi bwa ngombwa bwose bukenewe batabufite ugasanga hari aho bidashobora kugera ku musaruro washobora kugerwaho iyo baba bafite ubwo bushobozi mu rwego rw'ubumenyi".
Gutegura ibiganiro nyunguranabitekerezo bihuza Minisiteri y’ubutabera n’itangazamakuru nk’ibyabaye kuri uyu wa gatanu ni kimwe mu byitezweho gutanga umusaruro nk’ubukangurambaga bwo kumenyekanisha ubu buryo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko.
Mbonera Theophile akomeza agira ati "kumanura ubukangurambaga bukagera ku muturage wese, icyo kintu turakigamije, ntabwo twavuga ko ubu twageze aho abanyarwanda bose bumva akamaro ko gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko, ubu tugamije ubwo bukangurambaga bugenda bukagera ku muturarwanda wese, zimwe muri izo nzira zo kubigeraho ni ukwiyambaza abanyamakuru".
Kuva muri 2017 kugeza muri 2024 imanza zari zagejejwe mu nkiko ariko zikarangirizwa mu nzira y’ubuhuza zingana n’ibihumbi 8,536 ndetse hari n’urugero rw’imanza 4 zonyine zari zifite agaciro k’arenga miliyari 26 zarangiriye mu buhuza.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


