
Ikoreshwa ry'indege nto mu buvuzi by'u Rwanda rigiye kugezwa mu bindi bihugu by'Afurika
Nov 27, 2025 - 11:41
Dr Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, yavuze ko ubufatanye bw'u Rwanda na Leta zunze Ubumwe za Amerika n'ikigo cya Zipline byafashije mu kugeza amaraso, imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi ku bitaro, bigira uruhare mu kurengera ubuzima bw’ababyeyi n’abana bavuka bari mu kaga. Ni mu gihe ubu buryo bw’ikoranabuhanga bugiye kwaguka no mu bindi bihugu bya Afurika bifashijwe mo n'inkunga ya Amerika.
kwamamaza
Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, binyuze mu Kigo Zipline, yatanze inkunga igera kuri miliyoni 150 z’amadolari (arenga miliyari 218 z’amafaranga y’u Rwanda) kugira ngo haboneke indege nto zikoreshwa mu bwikorezi bw’ibikoresho byifashishwa mu rwego rw'ubuzima mu bihugu bitanu byo Afurika, harimo Côte d’Ivoire, Ghana, Kenya, Nigeria, n’u Rwanda. Iyi nkunga igamije gukwirakwiza serivisi z’ubuzima ku mavuriro agera ku 15.000, avuye ku 5.000 ariho mbere y’ubu bufatanye.
Ubwikorezi bwa drones bukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano (Artificial Intelligence), bwitezweho gutanga ibisubizo byihuse kandi byizewe mu gutanga amaraso, imiti n’ibindi bikoresho by’ubuzima.
Ni ikoranabuhanga risanzwe rikoreshwa mu Rwanda, aho Minisitiri w'ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ryafashije mu kuvana mu kaga ubuzima bw'ababyeyi n'abana bakivuga.
Yifashishije urubuga rwe rwa X, yagize ati:" "Ubufatanye bw'u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Zipline mu kugeza amaraso n’ibikoresho by’ubuvuzi kwa muganga hifashishijwe indege nto zitagira abapilote (drones) bwakijije ubuzima bw’ababyeyi n’abana bavuka bari mu kaga, kandi ubu buryo bw’ikoranabuhanga bugiye kugezwa mu bindi bihugu bya Afurika. Twiteze gukomeza guhanga udushya no kwagura ubu bufatanye mu buryo bwagutse hagati y'u Rwanda na Amerika."

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Madamu Ingabire Paula, avuga ko ubu buryo bwagabanyije igihe kandi bukomeje gutabara ubuzima.
Yagize ati:" Gukoresha indenge nto zitagira abapilote mu gukwirakwiza ibikoresho by’ubuvuzi byagabanyije igihe, kandi bitabara n’ubuzima.”
Zipline iteganya ko iyi nkunga izabyara imirimo igera kuri 800 mu byerekeye guhanga ibikoresho, za robo n’ikoranabuhanga ry’ubuvuzi, ndetse yitezweho kwinjiza miliyari imwe y’amadolari y’Amerika buri mwaka.
Umuyobozi mukuru wa Zipline, Keller Rinaudo Cliffton, yemeza ko ubu bufatanye bugaragaza ubushobozi bw’Amerika mu guhanga udushya, guteza imbere imirimo yo ku rwego rwo hejuru no gushyigikira ikoranabuhanga rigezweho mu gihe kizaza.
Guhera mu 2016, ubwo Zipline yatangiraga mu Rwanda, serivisi zayo zarushijeho kwagura ibikorwa byo gutabara ubuzima bwa benshi. Ubuyobozi bw’u Rwanda bwemeza ko gukoresha drones mu rwego rw’ubuzima no mu zindi nzego bitanga umusaruro wihuse kandi ufatika.
Minisitiri w’Ubuzima wa Nigeria, Muhammad Ali Pate, yemeza ko mu bihugu bifite abaturage benshi, drones zifasha mu gutanga ubuvuzi byihuse kandi bitarambiranye. Ibi bivuze ko iyi nkunga y’Amerika ku bihugu bya Afurika ari intangiriro y’impinduka zigezweho mu rwego rw’ubuvuzi, kandi yongera icyizere mu gukoresha ikoranabuhanga rifasha abaturage benshi kugerwaho n’ibikoresho by’ubuzima mu buryo byihuse.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


