Ikoranabuhanga rigiye koroshya imitangire ya serivise mu bigo by'imari iciriritse

I Kigali hateraniye inama y’iminsi 2 ihuje ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga biturutse mu bihugu bitandukanye ku isi, n’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda iri kwiga uburyo hakimakazwa ikoranabuhanga mu itangwa rya serivisi n’imicungire y’umutungo muri ibi bigo bito by’imari.

kwamamaza

Ni inama ihuje ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda n’ibigo bitanga serivisi z'ikoranabuhanga biturutse mu bihugu bitandukanye, iri kwiga uko ikoranabuhanga ryakimakazwa mu mitangire ya serivisi z’ibigo by’imari bito.

Jackson Kwikiriza, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda avuga ko iyi nama iri gushakirwamo umuti w’ibibazo biri muri serivisi z’imari.

Ati "ikigamijwe ni uguhuza abo bafite iryo koronabuhanga baturutse hirya no hino kw'isi kugirango baze bahure n'isoko ryo mu Rwanda ndetse n'iryo mu karere bagaragaze icyo bashobora gukora kugirango bakemure ikibazo cy'abanyarwanda bagenda ingendo ndende badafite ukuntu bizigamira ndetse bashobora kuba bafata inguzanyo mu buryo butinze. Harimo n'inzego za leta ni ukugirango turebe ese amategeko byagenda gute kugirango byorohe cyane".    

Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko ibigo bito by’imari byunganira leta muri gahunda y’iterambere ridaheza kandi ikoranabuhanga ariryo rizatuma iyi ntego igerwaho byihuse.

Ati "leta ifite intego yo kugera ku iterambere kandi rigera kuri bose ridaheza, harimo uruhare rwa serivise z'imari kuko nirwo rutuma ibikorwa byinshi bishoboka cyane cyane iby'abikorera, muri abo hari abafite ibikorwa bito, hari abagitangira, hari bafite gahunda zo gutangira abo usanga batarajya ku rwego rwo gukorana n'amabanki manini bigatuma bakenera izindi serivise zijyanye n'urwego bagezeho, bigatuma ibigo by'imari iciriritse aribyo usanga ari igisubizo kuri bo, ikoranabuhanga ribifitemo uruhare rukomeye, ibyo ni ibintu bitabagaho kera, bituma serivise zigera ku bantu icyarimwe kandi benshi".     

Jackson Kwikiriza uyobora ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda AMIR, akomeza agaragaza imbogamizi zikiri muri serivisi z’imari, anavuga ko ikoranabuhanga ubwaryo ridahagije.

Ati "icyambere dushaka nuko abanyarwanda bose begera imari ariko ikigaragara nuko hari abatabona uko bagera ku bigo by'imari ngo bazigame gake bafite turashaka ko buri munyarwanda wese yaba umwana yaba umuntu mukuru azigama icyo afite atavuye ahari, atishyuye igihumbi ngo ajye kuzigama 500 ku buryo buri munyarwanda wese amenya gukorana n'ibigo by'imari ntakundi byakorwa tudafite ikoranabuhanga rigera hose, turashaka ko umuntu ashobora gusaba serivise atavuye aho ari, turashaka gukemura ikibazo kugirango tugire ikoranabuhanga ariko tumenye no kurikoresha neza".    

Mu Rwanda habarizwa ibigo by’imari iciriritse 461, muri byo 416 ni Imirenge SACCO, aho ikoranabuhanga rigeze 94% mu mitangire ya serivisi z’imari.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 May 24, 2024 - 09:50