Ikoranabuhanga mu buhinzi rizafasha mu kuzamura umusaruro w'ubuhinzi

Kuri ubu mu Rwanda ikoranabuhanga rimaze kugera mu nzengo nyinshi zirimo n’ubuhinzi, aho abantu bashishikarizwa kuva mu buhinzi bwa gakondo bakajya mu buhinzi bukoresha ikoranabuhanga, abagore bakora mu buhinzi no kongerera agaciro ibiva mu buhinzi bakoresheje ikoranabuhaga barishimira ko ibyo bagezeho bifasha abaturage.

kwamamaza

Abagore bakora mu buhinzi no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi bifashishije ikoranabuhanga bavuga ko ikoranabuhanga ribafasha gukora neza kandi vuba imishinga itandukanye y’ubuhinzi kubyara umusaruro kandi hadakoreshejwe n’ubutaka bunini.

Umwe ati "dukora ifumbire y'imborera tukayikora isukika, ikaba ari ifumbire y'imborera ariko y'amazi, dufata amase n'amaganga tukongeramo ibindi byatsi byongeramo ibyo igihingwa gikeneye noneho tukayikora kuburyo ahantu wakoreshaga ibitebo 5 ushobora kuhakoresha litiro imwe y'ifumbire".    

Dr. Athanase Nduwumuremyi ukuriye ishami ry’ubushakashatsi ku bihingwa by’ibinyabijumba mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi RAB, akaba n’umuhuzabikorwa w’ihuriro OFAB Rwanda, avuga ko ikoranabuhanga rifasha mu kongera ibiribwa abantu badakwiye kumva ko ibyahinzwe hifashishijwe ikoranabuhanga bifite ikibazo.

Ati "ikigamijwe ni ukugirango twongere ibihingwa dufite tubyongerere umusaruro, tubyongerere intungamubiri kugirango bibashe guhaza abanyarwanda, hari abantu ugenda wumva bavuga ngo ni ibituburano, rwose izo mvugo zandagaza ibiryo turya zicike, ibihingwa byose bishya tuba twashyize ku isoko ari ibikozwe mu buryo busanzwe cyangwa se ari ibikozwe mu buryo bw'ikoranabuhanga nta kibazo bifite kuko icyo dukora ni ukubyongerera intungamubiri cyangwa se tukongera umusaruro wabyo, kuba umuntu yejeje ikirayi kinini ntabwo ari bibi".

Gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi bizatuma umusaruro wiyongera ku buso buto, ibihingwa bihangane n’indwara, amafaranga yagendaga mu buhinzi azagabanuka, gukoresha imiti iterwa ku bihingwa nabyo bigabanuke harimo no guhinga ibihingwa byongerewe intungamubiri.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Apr 4, 2024 - 09:58