Ikoranabuhanga: Barasaba ko serivise z'Irembo zishyirwamo imbaraga.

Hari abaturage basaba ko serivice za IREMBO zakongererwa imbaraga ndetse n'izitarashyirwa muri ubu buryo bw'ikoranabuhanga zigashyirwamo. Ni ubusabe busa n'ubukubiye mu mwanzuro w'inama y'igihugu y'umushyikirano ya 18, ubuyobozi bwa Irembo buvuga ko hari byinshi burigukora bitanga ibisubizo by'ibyo bibazo.

kwamamaza

U Rwanda rwashyize imbere ikoranabuhanga mu mitangire ya serivice, ndetse muri 2015, nibwo  hashinzwe urubuga IREMBO, mu rwego rwo kurushaho kwegereza abaturage serivice, cyane izisanzwe zitangirwa mu nzego za leta.

Mu kiganiro Imaniriho Gabriel; umunyamakuru w'Isango Star, yagiranye n'abaturage batandukanye, bagaragaje akamaro uru rubuga rwabagiriye kuva rugiyeho. 

Umwe yagize ati:“Mbere twajyaga ku mirenge cyangwa za komine tukirirwayo, ariko ubu uragera ku Irembo nuko serivise ugahita uyibona byihuse cyane. Niba ushaka gukorera permit, niba ushaka icyangombwa, niba warataye irangamuntu…ujya ku Irembo bigahita byorohanoneho bagahita bagukorera bikihuta.”

Undi ati: “nka serivise z’ubutaka, ujya ku Irembo bakazikorera hafi utagombye kujya ku murenge n’ahandi. Ujya hano ku irembo bakaguhereza icyemezo cy’amavuko.”

“ bagufasha iyo ushaka ikintu, aho kujya mu buyobozi ujya ku Irembo ibyo bagomba kugukorera nuko bakabitunganyiriza, ntujye mu butegetsi kure. Icyangombwa umuntu ashaka akakibonera hafi.”

Ndetse banagaragaza ko urubuga rwa IREMBO rwagize uruhare mu kugabanya Ruswa n'akarengane, ariko kandi hhari abavuga ko hari ibikwiye kwitabwaho kuri uru rubuga. 

Umwe ati:“ibyo nshaka mbona babinkorera ariko ubwo hari izindi serivise abantu bakenera ntibazibone.”

Undi ati: “ni nkuko ushobora kugenda ugasanga network ntazo, ukagenda ukazagaruka. Harimo n’izindi serivise zikenewe kongerwa muri serivise z’Irembo nuko tukazibona hafi.”

“ni ugukomeza bakavugurura noneho na serivise zitaraboneka zikongerwamo kuburyo umuturage azajya abona serivise hafi.”

Ubu busabe bw'abagana serivice za IREMBO buhura neza n'umwanzuro wa 5 muri 13 y'inama y'igihugu y'umushyikirano ya 18 yabaye muri uyu mwaka w' 2023.

Lauren INYANGE; Ushinzwe Itumanaho mu kigo Irembo, avuga ko kugeza ubu hari byinshi bari gukora.

Yagize ati:“turimo kubikoraho, urumva n’ejo bundi mu nama…twabisubiyeho, ibyo gutanga aho tugeze ariko ubu  rwose biri mu nzira, tugenda twongeraho nkeya ariko mbere yuko umwaka urangira zizaba ziyongereye, noneho umwaka utaha nka mu kwa kane, mu kwa gatanu serivise zigeze kuri 600 zizaba zagezeho.”

“ikintu ubu Irembo iri gukora ni ukwa- Updatinga website yacu….izo serivise zirahari ni ukureba uko platform yo ku Irembo yazakira ntihagire ikibazo kiba.”

“icyo kibazo cya reseaux nacyo, mugihe tuzongera izi serivise z’Irembo nacyo kirimo kurebwaho kuburyo izakira abantu benshi basaba izo serivise ntibigorane. Ntabwo ari serivise zizongerwamo gusa ariko ibyo byose bazaba barabirebyeho.”

Urubuga rwa Irembo rwatangijwe muri kwezi kwa 7 muri 2015; mu ntego z'uko serivisi zose zitangwa na Leta zitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga rikoreshwa n'umuturage umunsi ku wundi bihuye na gahunda ya NST1.

Kugeza ubu, umuturage ashobora kubona serivisi zirenga 100 kur'uru rubuga, mu gihe biteganyijwe ko bitarenze muri Kamena (06) 2024 izigera kuri 600 ari zo zizaba zitangirwa k'urubuga Irembo.
Kugeza ubu kandi, Uru rubuga rumaze kugira uruhare mu ihangwa ry'imirimo ku barenga ibihumbi 7.

@Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Kigali.

 Jul 6, 2023 - 13:20