
Ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda kirasaba abantu gukoresha amakaro aho yagenewe
Apr 22, 2024 - 07:41
Mu gihe hari amazu y’ubucuruzi ari hirya no hino mu mijyi yagiye yubakwa hifashishijwe amakaro y’ubwoko butandukanye, ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda (Rwanda Housing Authority) kigaragaza ko hari abagiye bakoresha amakaro ibyo atagenewe, kuko hari nk’aho amakaro akoreshwa mu bwogero yashyizwe ku nkuta z’inzu.
kwamamaza
Mu itangazo ry'ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda (Rwanda Housing Authority) riherutse kwandikirwa abayobozi mu nzego zitandukanye bamenyeshwa ko atari byiza gukoresha amakaro yo mu bwogero mu gutaka ubwiza bw’inzu z’ubucuruzi mu mijyi itandukanye.
Mu kiganiro Isango Star yagiranye n’Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda, Aphonse Rukaburandekwe, asobanura ko mu gihe abantu bakomeza gukoresha amakaro mu buryo butandukanye n’ibyo yagenewe byagira ingaruka ku bidukikije n’abantu muri rusange.
Ati "hari ingaruka ku buryo inyubako igaragara, niba ufashe ayo makaro yo mu bwogero cyangwa se ugafata andi makaro yinjirwamo n'amazi, amazi ajyaho ahita atemba yiruka, byongera ubushyuhe munzu imbere bikangiza n'urumuri rw'izuba bitewe n'amakaro atandukanye, ntabwo tugirango basenye ahubwo ni ukubahugura kugirango bidakomeza".
Ku ruhande rw’abaturage bavuga ko abantu bakoresha amakaro kuko babibwirizwa n’ubuyobozi kandi baba bagamije gutaka umujyi ariko hari abayakoresha nabi kubera ubujiji bwabo.
Umwe ati "burya Leta ni umubeyi irareba iti biriya ni byiza, ushobora no kuba washyizeho ibindi leta ikavuga iti ibi ntitubishaka shyiraho ibintu byiza dukeneye, yaba amakaro niba ariyo leta ikeneye uyashyiraho, yaba ikeneye amarangi ukayashyiraho".
Undi ati "ikibazo kirimo amakaro yo kubikuta aba anyerera iyo uyashyize mu bwogero ateza impanuka, hari amakaro yabugenewe kimwe no mu gikoni".
Undi ati "abantu basabwe gutunganya amazu inyuma bakoresheje amakaro noneho bakajya bakoresha amakaro babonye batabanje kureba abigenewe, kubera ingaruka numvise ashobora kuba atera birashoboka ko n'ubujiji bwazamo".
Mu mwaka 2023 nibwo henshi mu mijyi itandukanye hatangiye gushyirwa amakaro ku mazu y’ubucuruzi asimbujwe amarangi n’indi mitako yagendaga ishyirwa ku mazu hagamijwe gutaka amazu, nyuma yo gusanga hari amakaro yakoreshejwe nabi, ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda cyasabye abayobozi mu nzego zitandukanye gukurikirana iki kibazo hataragira ingaruka biteza ku bidukikije n’abantu.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


