Ikigo cy'imari ASA International Rwanda Plc cyatangiye gutanga inguzanyo ya moto z'amashanyarazi

Kuri uyu wa Gatanu ikigo cy’imari ASA International Rwanda Plc ku bufatanye n’ikigo gicuruza moto z’amashanyarazi Ampersand batangije gahunda yo gutanga inguzanyo za moto ku bashaka gukora akazi ko gutwara abantu kuri moto.

kwamamaza

Iyi gahunda ya ASA International Rwanda Plc bise “moto yanjye loan” ku ikubitiro yatangiranye n’abantu batanu barimo umugore umwe, bahawe moto zo mu bwoko bwa Ampersand.

Christian Salifou, umuyobozi wa ASA International Rwanda Plc, avuga ko gutangiza izi nguzanyo byatewe nuko abakiriya babo bifuzaga kubona moto bakoresha bucuruzi, buri wese akaba yafata iyo nguzanyo kuko ingwate iba moto uhabwa.

Ati “ushaka moto yemerewe kuza kutureba, ntabwo bisaba ko uba ufite ubucuruzi runaka, ubucuruzi tureba ni moto, niba wiyemeje akazi ko gutwara abantu ukoresheje moto wemerewe kutugana kugirango tuguhereze izo moto, umuntu utugannye ikintu cya mbere tumuha cyiza nko mu mwaka wa mbere hari ubwishingizi tumuha ku buntu, ikindi mu byumweru 2 utugannye uba wemerewe gufata iyo nguzanyo ukayihabwa”.

Abahawe izi moto bagaragaza ko hari imbogamizi nyinshi kuko batwaraga moto za lisansi ugasanga amafaranga atabonekera rimwe yo kugura iz’amashanyarazi ariko ubu kuba bazibonye bigiye kubafasha.

Umwe ati “iyi moto ikintu igiye kumfasha igiye kugabanya ibyo natangaga byose, iyi moto ihagaze agaciro ka miliyoni 2 na 400Frw ayo mafaranga ntabwo uba uyicaranye ngo ube uyafite”.

Undi ati “tugiye gutera imbere byanga bikunda, hari aho tuvuye hari n'aho tugiye kugera”.

Hakizimana Emanuel, umuyobozi muri Ampersand, avuga ko moto z’amashanyarazi zifasha mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere kandi igatuma umuntu azigama amafaranga ugereranyije n’akoreshwa kuri moto ya lisansi.

Ati “inyungu ya mbere ni ibidukikije, moto yacu nta myuka ihumanya ikirere ifite, moto yacu ntabwo isaba kuyikoresha cyane kuko ntabwo ifite moteri, ntabwo umena amavuta, bya bintu biguhoza mu igaraji”.

ASA International Rwanda Plc yatangije iyi nguzanyo ku ishami ryayo rya Gisozi mu mujyi wa Kigali ariko ngo uko moto z’amashanyarazi zigenda zigera hose bazagenda bakomeza iyi gahunda ku mashami yayo uko ari 37.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Jun 28, 2025 - 10:03