Ikigo cy’igihugu cy’Ubutaka cyiteguye gushyira imbaraga mu kumvisha baturage iby’ibyangombwa by’ikoranabuhanga.

Ikigo cy’igihugu cy’Ubutaka kirahamya ko cyiteguye gushyira imbaraga mu bukangurambaga kuko kizi neza ko bitoroshye kumvisha abaturage ibijyanye n’ibyangombwa-koranabuhanga by’ubutaka . Ni nyuma yaho gitangarije ko ibyangombwa-koranabuhanga by’ubutaka birikuvanwa mu buryo bw’impapuro byimurirwa ku ikoranabuhanga. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yizeza iki kigo kuzagerageza ubufatanye mu gutuma abaturage babigira ibyabo.

kwamamaza

Innocent Bagamba Muhizi; umuyobozi mukuru w’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho n'isakazabumenyi (RISA),ashima cyane intambwe yatewe mu kwimurira serivise z’ubutaka ku ikoranabuhanga.

Icyakora avuga ko hakiri icyuho muri serivise zimwe na zimwe zitangirwa ku ikoranabuhanga, aho usanga ubumenyi bw’abaturage bukomeje kuba hasi, bityo icyemezo-koranabuhanga cy’iyandikisha ry’ubutaka cyiswe E-title gikwiye kwitabwaho ndetse ibibazo byose bijyanye n’ubumenyi buke bw’abaturage bigahabwa umurongo.

Yagize ati:“Hari sisitemu usanga ari nziza pe, yewe ikoresheje techonogie ikomeye isaba ubuhanga buhanitse ariko ugasanga kugira ngo umuturage ayikoreshe ni ingorabahizi. Icyo dushishikariza kindi …ni ukugira ngo yorohe kuburyo umuntu wese abasha kuyikoresha.”

Mukamana Esperance; umuyobozi mukuru w’ ikigo cy’igihugu cy’Ubutaka, yemera ko koko hari urugendo ariko hari icyizere cy’uko abaturage bazagenda bamenyera iyi gahunda.

Yagize ati: “Tumaze kubona y’uko ibintu byose ari akamenyero kuko hari ibintu byinshi abaturage bamaze kumenyera kandi bigitangira warabonaga ko byabagoraga. Nk’urugero mibile money, muziko tugitangira muzi y’uko kujya twishyura serivise zitandukanye cyangwa twishyurana hagati yacu dukoresheje amatelefoni, za mobile money, ntabwo abantu benshi babyizeraga! bumvaga udafashe amafaranga yawe mu ntoki nta cyizere. N’ibi rero turizera yuko abaturage bazabimenyera nubwo umuntu yaba atazi gusoma no kwandika ariko aba afite umwana ubizi cyangwa umuturanyi se…”

Kimwe n’izindi gahunda zose zikenera abaturage, MINALOC itangaza ko yiteguye ubufatanye mu kongerera abaturage ubumenyi ku ikoranabuhanga. Jean Claude Musabyimana; minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, yagize ati: “serivise zose wabonye Zaba izitangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubutaka cyangwa izindi serivise zitangwa na leta ziraza zikanyura mu nzego za MINALOC kuko dushyinzwe inzego z’ibanze kandi mu nshingano zacu dufite harimo guhuza ibikorwa ndetse no gutanga serivise zose zigera ku baturage zituruka mu bigo bya leta.”

“Hari ubufatanye bugomba kuranga buri gihe inzego mur’ibi bintu. Hari hagunda yo guhugura abaturage benshi hifashishijwe intumwa zo kwigisha abaturage benshi bashoboka ikoranabuhanga.”

 N’ubwo hari bamwe mu baturage usanga barasigaye inyuma mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, leta y’U Rwanda yihaye intego ko mu mwaka utaha wa 2024 abaturarwanda bazaba babona service hafi ya zose bakenera hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ibi usanga bisaba imbaraga inzego bireba mu gukomeza guherekeza abaturage muri urwo rugendo.

@ Gabriel Imaniriho/Isango Star-Kigali.

 Jan 10, 2023 - 12:32